U Bwongereza bwabonye Ambasaderi mushya mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020 yemeje Omar Talal Ali Daair nka Ambasaderi mushya w’u Bwongereza mu Rwanda uzaba afite icyicaro i Kigali.

Talal yasimbuye Jo Lomas wagizwe Ambasaderi mu Rwanda guhera muri Mutarama 2018.

Abaye ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda mu gihe umubano w’ibihugu byombi umeze neza ndetse ibihugu byombi biri gufatanya kwitegura Inama y’Abakuru b’Ibihugu bo mu Muryango w’Ibikoresha Icyongereza ‘Commonwealth’, CHOGM, izabera i Kigali mu Cyumweru cya tariki ya 21 Kamena 2021.

U Rwanda n’u Bwongereza bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye nk’uburezi hano, ubuhinzi n’ubworozi, iterambere n’ibindi.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Jamal M.H Al Madani aba Ambasaderi w’Ubwami bwa Arabia Saoudite mu Rwanda afite icyicaro i Kampala muri Uganda. Yemeje kandi ko Zsolt Mészáros aba Ambasaderi wa Hongrie mu Rwanda afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Jo Lomas wari umaze imyaka itatu ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda yasimbujwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .