00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza buracyashikamye ku mugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 10:58
Yasuwe :

Nyuma y’amezi agera kuri atandatu u Bwongereza n’u Rwanda bisinyanye amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira batujuje ibyangombwa, kugeza ubu ataratangira gushyirwa mu bikorwa, hakomeje kugaragara abawusiga icyasha, icyakora Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza igaragaza ko itarava ku izima.

Icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda, guverinoma y’u Bwongereza yagifashe ishaka gusuzuma niba cyatanga umusaruro ku buryo mu bihe biri imbere byazaca intege abashaka kujyayo nta mpamvu zifatika bikagabanya n’ikiguzi leta itanga buri mwaka mu kubitaho.

Nibura u Bwongereza bugaragaza ko ku mwaka butanga miliyari 1,5 z’amapawundi [miliyari 1500 Frw) mu kwita ku bimukira buri mwaka.

Amasezerano amaze gusinywa yamaganwe n’imiryango itandukanye yita ku burenganzira bw’abimukira na bamwe mu banyapolitiki bo mu Bwongereza kugeza ubwo aba mbere bagombaga guhaguruka berekeza i Kigali bakuwe mu ndege yagombaga kubatwara.

Ibiganiro hagati y’impande zombi biracyakorwa nk’uko Minisitiri w’Umutekano, Suella Braveman yabigarutseho mu cyumweru gishize.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Braveman yagize ati “ Nagiranye ibiganiro na mugenzi wanjye, Dr Vincent Biruta muri iki gitondo tureba aho ubufatanye bwacu ku byerekeye abimukira n’iterambere ry’ubukungu bigeze. Twiyemeje kudatezuka ku guca icuruzwa ry’abantu no gushyiraho uburyo bwiza bwo gukurikirana ibibazo by’abasaba ubuhungiro ku rwego rw’isi.”

Impagarara mu bimukira zatumye bahunga abandi bagambirira kwiyahura

Inkuru ya The Guardian ivuga ko Minisiteri y’Umutekano y’u Bwongereza yaburiwe imenyeshwa ko umugambi wayo wo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda wagize ingaruka ku buzima bwabo ariko ntibyatumye idakomeza kuwusunika.

Benshi ngo bagize ubwoba bagambirira kwiyahura ndetse batangira gutoroka bava aho bari bacumbikiwe nk’uko byavuzwe na Helena Kennedy KC wo mu ishyaka ry’abakozi.

Nyamara Minisiteri y’Umutekano yakomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya amsezerano nubwo yari izi ingaruka azagira ku bimukira.

Nyuma y’ibyumweru bibiri uwari Minisitiri w’Umutekano, Priti Patel atangaje iby’imikoranire n’u Rwanda, ku wa 27 Mata 2022, abimukira batangiye kuyakira nabi.

Abagiranye na leta amasezerano yo gucumbikira abo bimukira n’impunzi bavuze ko umubare w’abagaragaje imyitwarire yo gushaka kwigirira nabi biyongereye, byanatumye bamwe batoroka bava mu nzu bari bacumbikiweho.

Umwe muri bo yagize ati “Byakuruye impagarara mu bantu dushinzwe kwitaho. Hari benshi bavuga ko bashobora kwigirira nabi nirabaramuka boherejwe mu Rwanda ku gahato.”

Undi yakomeje agira ati “Twabonye mu cyumweru gishize ko umubare w’abahunze bakava mu mahoteli bakajya kuba mu miryango yabo wiyongera.

Abaganga, abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu na bo bakunze kugaragaza ko abimukira batewe impungenge n’umugambi wo koherezwa mu Rwanda ndetse byagize ingaruka ku buzima bwabo.

Umwe mu bimukira w’imyaka 21 ufite inkomoko muri Syria, waganiriye na The Guardian, yavuze ko ibiganiro by’ibanze ubwo bari mu mahoteli byagarukaga ku byago by’uko baziyahura mu gihe bahatirwa gufata indege zibaganisha mu Rwanda.

Ati “Nabonye abimukira benshi batoroka amacumbi kubera gutinya kujyanwa mu Rwanda. Mu macumbi twaganiraga kenshi ku buryo tuziyahura hano mu Bwongereza aho kujya mu Rwanda. Nanjye mporana ubwoba bw’uyu munsi n’ubw’ejo hazaza. Ntabwo nzi amaherezo yanjye kandi uko guhangayika kugenda kugaruka muri jye no muri buri wese mu basaba ubuhungiro mu Bwongereza.”

Raporo yo muri Nzeri yavuye muri ‘Medical Justice’, yagaragaje ko ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda bwazamuye ibyago byo kwiyahura muri bamwe.

Muri 36 babajijwe, 26 bagaragaje ko bakorewe iyicarubozo mbere y’uko bagera mu Bwongereza, 15 bagaragaje ibimenyetso by’ihahamuka naho 11 bagaragaje ko bagambiriye kwiyahura mu gihe umwe ari we wabigerageje inshuro ebyiri.

U Bwongereza n’u Bufaransa byashyize umukono ku masezerano yo guhangana n’ibibazo by’abimukira

Mu nzira y’amazi itandukanya Amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa izwi nka English Channel ni ho hakunze kunyurwa n’abimukira benshi badafite ibyangombwa bashaka kwinjira mu Bwongereza.

Kugeza ubu abagera ku bihumbi 40 banyuze muri English Channel bakoresheje ubwato buto mu gihe umwaka ushize bari 28526. Byatumye Minisitiri w’Intebe mushya mu Bwongereza, Rishi Sunak afata icyemezo cyo gushaka igisubizo mu maguru mashya.

BItegayijwe ko u Bwongereza n’u Bufaransa bishyira umukono ku masezerano agamije gushakira igisubizo ibibazo by’abimukira banyura muri uyu muhora.

Minisitiri w’Umutekano w’u Bufaransa, Gerald Darmanin arakira mugenzi we w’u Bwongereza, i Paris, Suella Braveman kuri uyu wa Mbere aho biteganyijwe ko bashyira umukono ku masezerano nk’uko byatangajwe na France24.

Muri ayo masezerano biteganyijwe ko hazashyirwaho abashinzwe umutekano n’abakorerabushake b’u Bufaransa bagera kuri 200 bazaba bakorera ku nkombe za English Channel. U Bwongereza buzishyura u Bufaransa agera kuri miliyoni 60 z’amapawundi buzafasha mu guhangana n’iki kibazo.

MInisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braveman yavuze ko yagiranye ibiganiro na Dr Vincent Biruta ku masezerano y'imikoranire y'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .