U Bwongereza bumaze gutakaza miliyari 6 Frw ku rubanza rw’Abanyarwanda batanu bakekwaho Jenoside

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Nzeri 2019 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Urubanza rw’Abanyarwanda batanu bakurikirwanywe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashakisha ubuhungiro mu Bwongereza rushobora guca agahigo kuba urwa mbere rutwaye amafaranga menshi iyo Leta kuko kugeza ubu amaze kurenga amapawundi miliyoni eshanu ( hafi Miliyari 6 Frw).

Muri Mata uyu mwaka Polisi y’igihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko iri gukora iperereza ku Banyarwanda batanu bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bahunguye muri iki gihugu.

Abo barimo Vincent Bajinya w’imyaka 58, Célestin Ugirashebuja w’imyaka 66, Charles Munyaneza w’imyaka 61, Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 66, na Célestin Mutabaruka ufite 63.

Mu gihe urubanza rwabo rumaze, rumaze gutwara Leta y’u Bwongereza akayabo k’amapawundi 5.351.612.

Bafashwe muri Gicurasi 2013 n’ubu bakiburana. Uru rubanza ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko rushobora kumara indi myaka itanu ku buryo amafaranga azabagendaho ashobora kwikuba inshuro ebyiri akarenga ayatanzwe ku rubanza rwa Kevin Maxwell rwaciye agahigo ko gutwara amafaranga menshi Leta y’u Bwongereza angana n’amapawundi miliyoni 10.

Umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’abahohotewe, Harry Fletcher, yagize ati “Uru ni urundi rugero rw’abashinjwa ibyaha batwaye miliyoni z’amafaranga y’imisoro y’abaturage mu gihe abahohotewe bakoresha amafaranga yabo mu guharanira uburenganzira bwabo.”

Iyi nkuru y’amafaranga Leta y’u Bwongereza ikomeje gutanga ku bakekwaho ibyaha yarakaje benshi mu baturage, mu gihe inzirakarengane z’ibyo byaba biba byakozwe zo ntacyo zihabwa.

Ibyo bije bikurikira indi nkuru y’umuvandimwe w’urarashe ku nyubako ya Manchester Arena agahitana abantu 22 muri Gicurasi 2017, aho Leta yamwishingiye mu rubanza nyamara abahakomerekeye ntacyo Leta yabafashije.

Abo banyarwanda bakurikiranyweho gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni, mu miburanire yabo bagiye bahakana ibyo baregwa.

Uko ari batanu basaba ubuhunguriro muri icyo gihugu no kuhaburanira, bitwaje ko boherejwe mu Rwanda batahabwa ubutabera bukwiye.

Bajinya Vincent bita Brown akekwaho kuba mu itsinda ryari rifitanye isano rya hafi na Perezida wari uriho mu gutegura jenoside no kwica abatutsi benshi muri Kigali. Ubwo bwicanyi bwagiye bukorerwa kuri za bariyeri ku bufatanye n’interahamwe. Yafatiwe bwa mbere muri Islington mu Majyaruguru ya Londres.

Celestin Mutabaruka w’imyaka 63 ni umupasiteri mu itorero rya Community Church, ubu atuye mu gace ka Kent. Mutabaruka Celestin yahoze ari Pasiteri mu itorero ry’abapantekote, aregwa kugira uruhare mu gufatanya n’interahamwe mu gutegura, guhagarikira no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe abasaga ibihumbi 20 barimo abagabo abagore n’abana.

Abatanze ubuhamya batandukanye bavuze ko bamwe bicwaga mu buryo bw’iyicarubozo burimo kubavanamo amaso mbere yo kwicwa.

Munyaneza Charles w’imyaka 61 wahoze ari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Kinyamakara mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, na we aregwa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.

Aregwa kandi kuyobora ibitero byagabwaga ku mugezi wa Mwogo muri Gikongoro byaguyemo abatutsi benshi. Mu gihe yafatwaga bwa mbere yari atuye muri Bedford.

Ugirashebuja Celestin w’imyaka 66 yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Kigoma mu yahoze ari Perefegitura Gitarama, na we aregwa gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aho yari ayoboye.

Aregwa gutanga itegeko ku nterahamwe ryo kwica abatutsi bari bajyanywe ku biro bye kuri komini no gutanga amabwiriza yo kujya guhiga Abatutsi aho byakekwaga ko bihishe ngo bicwe. Yari atuye muri Walton ubwo yageraga mu Bwongereza.

Nteziryayo Emmanuel w’imyaka 66 na we yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mudasomwa muri Gikongoro aregwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside muri ako gace.

Yayoboye kandi interahamwe mu bwicanyi bwabereye muri ako gace bwaguyemo abatutsi benshi. Mu Bwongereza yabayeyo yihishahisha ndetse yiyita Emmanuel Ndikumana. Yabaga i Wythenshawe, muri Manchester, asaba ubuhungiro nk’Umurundi.

Aba bose urukiko rwo mu Bwongereza mu 2017 rwanzuye ko batoherezwa mu Rwanda kuko batizeye ubutabera bwaho, ibintu Leta y’u Rwanda yamaganira kure kubera ko hari ibindi bihugu byagiye byohereza abakekwaho Jenoside kandi bakaburanishwa neza.

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bifite ingengo y’imari bigenera ababuranyi aho ku mwaka gikoresha asaga miliyari 1.6 y’amapawundi mu gihe u Bufaransa n’u Budage bikoresha hafi miliyoni 300 z’amapawundi.

U Bwongereza bumaze gutakaza miliyari 6 Frw ku rubanza rw’abanyarwanda batanu bakekwaho Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza