Hari tariki ya 6 Nyakanga 2024, Starmer wo mu ishyaka ry’Abakozi (Labour) abwira abanyamakuru ati “Iyi gahunda yapfuye, yaranashyinguwe mbere y’uko itangira. Ntabwo yigeze ikumira. Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira.”
Starmer utaravugaga rumwe na Guverinoma y’Aba-Conservateurs yagaragazaga ko umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko ukomeje kwiyongera, arahirira kuzawugabanya, natorwa.
Yasobanuye ko azasimbuza gahunda yo kohereza abimukira izindi ngamba zikomeye zo gukumira amabandi abinjiza mu Bwongereza mu buryo butemewe, zirimo gushyiraho urwego rushya rushinzwe umutekano wo ku mupaka.
Starmer yashinze uru rwego nk’uko yabiteguje, yongeramo abapolisi, abasirikare n’abashinzwe ubutasi. Ku mupaka hanashyizweho ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha ‘camera’, bigenzura umunota ku wundi abinjiza abimukira bakoresheje ubwato buto.
Iyi gahunda ishingiye ku masezerano Guverinoma y’u Bwongereza yayoborwaga na Boris Johnson yagiranye n’iy’u Rwanda muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023 nyuma y’aho inkiko zishidikanyije ku mutekano w’abimukira mu gihe bazaba boherejwe.
Nk’uko Guverinoma y’u Bwongereza yabisobanuye, abimukira bari koherezwa mu Rwanda, bari bemerewe gusaba ibyangombwa byo kwimukira i Londres mu gihe bari i Kigali, ababyemerewe bagasubizwayo, abatujuje ibisabwa bakaguma mu Rwanda mu gihe baba babyifuza.
Indege ya mbere yagombaga kuzana abimukira i Kigali, ubwo yiteguraga guhaguruka muri Kamena 2022, yahagaritswe n’icyemezo cy’urukiko rw’Uburayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR).
Iyi ndege yahagaritswe kubera ikirego imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira yatanze, igaragaza ko u Rwanda ari igihugu kidatekaniye abimukira, ibinyuranye n’ibyemezwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, HCR.
Guverinoma y’Aba-Conservateurs yagaragazaga ko mu gihe iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa, abimukira bazagabanyuka mu buryo bufatika, ndetse yanashimangiraga ko ari cyo gisubizo cyonyine cy’ubwiyongere bwabo.
Chris Philp washinzwe n’Aba-Conservateurs gukurikirana ibirebana n’umutekano w’imbere, yagaragaje ko Guverinoma ya Starmer yakoze ikosa rikomeye ryo guhagarika umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda mbere y’uko utangira.
Yagize ati “Guhagarika gahunda mbere y’uko itangira ni ikosa rikomeye cyane. Ishyaka ry’Abakozi rikwiye kuyisubizaho byihuse. Ntabwo Keir Starmer yitaye ku guhagarika abimukira batemewe.”
Philp yagaragaje ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wabonye gahunda yo kohereza abimukira mu bindi bihugu ari yo byakemura iki kibazo, yibaza impamvu Guverinoma ya Starmer yo itabona ko ari yo ikwiye.
Ubugenzuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Daily Express bwagaragaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2024 ubwo Guverinoma y’Aba-Conservateurs yari ikiriho, mu Bwongereza hinjiye abimukira 13.574 batemewe n’amategeko.
Ikinyamakuru Sky News na The Guardian byatangaje ko byabonye amakuru yemeza ko kuva Guverinoma ya Starmer yajyaho kugeza tariki ya 1 Ukuboza 2024, mu Bwongereza hamaze kwinjira abimukira 20.110 batemewe n’amategeko.
Aya makuru yaturutse mu biro bishinzwe Umutekano w’Imbere mu Bwongereza agaragaza ko umubare w’abimukira binjiye muri iki gihugu mu mezi atanu Starmer amaze muri Guverinoma urenze ku rugero rwa 15% uw’abinjiye mu gihe nk’iki kuri Guverinoma y’Aba-Conservateurs.
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ry’Aba-Conservateurs, Kemi Badenoch, ahamya ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abimukira batemewe n’amategeko kimaze imyaka igera kuri 30 kiriho kandi cyabayeho mu gihe amashyaka yombi yayoboraga Guverinoma.
Yagize ati “Ukuri ni uko mu myaka hafi 30 ishize, ikibazo cyo kwimuka kwa benshi kiri hejuru cyane muri Guverinoma zose, ku mashyaka yose. Si na hano gusa, ahubwo ni hose mu bihugu byo mu burengerazuba.”
Badenoch yasobanuye ko Aba-Conservateurs babonye ko iki kibazo gikeneye gushakirwa igisubizo cyihuse, bashyiraho gahunda yo kubohereza mu Rwanda, ariko mu buryo bubabaje, abacamanza bavuga ko iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika kidatekanye.
Ati “Ntabwo dukwiye gukomeza kuba nk’aho ntacyo tuzi. Ntibyumvikana aho abacamanza bavuga ko igihugu gitekanye rwose, kidatekanye.”
Badenoch yatangaje ko iki kibazo gikeneye igisubizo cyihuse, ateguza ko mu gihe Guverinoma y’Abakozi yakomeza kunanirwa kugikemura, iy’Aba-Conservateurs izashyiraho ingamba zigikemura burundu, mu gihe abaturage bakongera kuyigirira icyizere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!