Muri Nyakanga 2024, ubwo guverinoma yari iyobowe na Rishi Sunak yari imaze kwegura, Minisitiri w’Intebe mushya Keir Starmer yahagaritse iyi gahunda, asobanura ko idashobora kugabanya abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi gahunda yashingiraga ku masezerano guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bwongereza muri Mata 2022, yaje kuvugururwa mu Ukuboza 2023 mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zagaragajwe n’urukiko rw’ikirenga.
Iyi gahunda yahagaritswe ubwo guverinoma y’u Bwongereza yari imaze guha u Rwanda miliyoni 270 z’amapawundi, nk’uko byemejwe n’urwego rw’u Bwongereza rushinzwe ubugenzuzi.
Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza, Yvette Cooper, kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 yatangaje ko andi miliyoni 75 z’amapawundi yagombaga kwifashishwa muri iyi gahunda agiye gukoreshwa n’urwego rushinzwe umutekano wo ku mupaka.
Minisitiri Cooper yasobanuye ko aya mafaranga azifashishwa mu kugura ‘camera’ n’irindi koranabuhanga ryifashishwa mu gukusanya ibimenyetso ku bagizi ba nabi binjiza abimukira mu Bwongereza.
Yagize ati “Ikoranabuhanga rigezweho n’ubutasi bwo ku rwego ruri hejuru bizadufasha gukoresha buri gihugu dufite mu guhagarika ubu bucuruzi bubi.”
Guverinoma y’u Bwongereza iteganya kujya ikurikirana abafasha abimukira kwinjira muri iki gihugu bifashishije ubwato buto, ikabageza mu butabera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!