U Bushinwa: Hari icyizere ku bagore batwite banduye coronavirus byakekwaga ko bazanduza abana babo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Mata 2020 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

U Bushinwa bwatangaje ko kwita ku bagore batwite barwaye coronavirus biri gutanga umusaruro kandi nta ngaruka bigira ku mwana umugore atwite.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubuzima mu Bushinwa, Guo Yanhong yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ko abagore batwite bo mu mujyi wa Wuhan aho coronavirus yahereye, bavuwe kandi bagiye boroherwa, ababyaye nabo bagiye babyara abana bazima.

Ibyo biratanga umucyo ku mpungenge zari zihari ku kuba umugore urwaye coronavirus ashobora kubyara umwana urwaye.

Guo Yanhong yavuze ko n’abana bato bagiye bandura coronavirus abenshi nta bimenyetso bikomeye bagaragaje, abarembye nabo bikaba byaratewe n’ubwirinzi bwabo bw’umubiri bugifite imbaraga nke.

Nibura muri Wuhan, abagore batwite basaga 200 barwaye coronavirus, naho abana banduye bangana na 2.4 % by’abanduye bose muri ako gace nkuko ibiro ntaramakuru by’abashinwa, Xinhua byabitangaje.

U Bushinwa bwatangaje ko abagore bagiye bwarwara coronavirus nta ngaruka byagize ku bana babyaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .