00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwijeje Afurika ubufatanye mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba biri kuyitenguha

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 March 2025 saa 07:17
Yasuwe :

Mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje gukaza ingamba ku bijyanye n’inkunga bigenera ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere byiganjemo ibyo muri Afurika, u Bushinwa bwijeje ko buzakomeza gushyigikira iterambere ry’uyu mugabane binyuze mu bucuruzi n’ishoramari.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Beijing ku wa 07 Werurwe 2025, yagaragaje ko uko ibihe bihita, umubano w’u Bushinwa na Afurika ukomeza kuba mwiza.

Minisitiri Wang yagize ati “U Bushinwa na Afurika byabaye inshuti magara, abafatanyabikorwa beza ndetse n’abavandimwe basangiye ejo hazaza.”

Yatanze urugero rw’ibimaze kugerwaho mu myaka 25 ishize hatangijwe inama y’igihugu cyabo na Afurika (FOCAC), aho u Bushinwa bwafashije uyu mugabane mu kubaka imihanda ifite uburebure bwa kilometero ibihumbi 100 n’inzira za gari ya moshi zirenga kilometero ibihumbi 10.

Ati “Ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika buragaragara, burafatika, kandi abaturage ba Afurika babwungukiramo.”

Minisitiri Wang yagarutse kuri iyi ngingo mu gihe ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage n’u Bwongereza byatangaje ko bigiye kugabanya inkunga bigenera ibikorwa by’iterambere mu bihugu bigitera imbere.

Minisitiri Wang yongeye gushimangira ko u Bushinwa buzakomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama ya FOCAC iheruka kubera i Beijing, irimo kwihutisha iterambere ry’inganda no guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.

Minisitiri Wang yashimangiye ko dipolomasi y’u Bushinwa izakomeza guharanira icyiza muri ibi bihe bikomeye, ndetse ko buzakomeza kwagura ubufatanye n’ibihugu byinshi, cyane cyane ibyo muri Afurika.

Ati “Uko ari ko kose Isi yahinduka, umutima w’u Bushinwa uzahorana n’ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere.”

U Bushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza, dore ko bugira uruhare mu mishinga y’iterambere nk’uwo kubaka ibitaro bya Masaka, umushinga wo gufasha amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza, uwo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II n’uw’ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo rizwi nka Juncao.

Ubwo Abashinwa baba mu Rwanda bizihizaga umwaka mushya wa 2025, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa bihuriye kuri byinshi birimo iterambere, imiyoborere ishyira imbere baturage, demokarasi n’ibindi, bityo ko umubano w’ibihugu byombi nta kizawukuraho.

Yagize ati “Hari n’abanyeshuri 30 bo muri IPRC Musanze bagiye gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza y’imyuga ya Jinhua mu Bushinwa. Iyi mishinga nyigereranya nk’imbuto zashibutse ku bucuti dufitanye.”

“Uyu ni umwaka mushya, umwaka wo gukomeza ubu bufatanye. Abashinwa benshi bazaza gusura u Rwanda, ndetse n’andi mahirwe ashingiye ku bufatanye azaza.”

Amerika, Inshuti idohoka…

Muri iki kiganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi, yanagarutse ku myitwarire idahwitse ya Amerika, ayigereranya n’inshuti y’indyandya.

Mu ntangiriro za 2025, Amerika yongereye umusoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa ku rugero rwa 10%, nyuma y’igihe gito iwuzamura kugeza kuri 20%.

Si u Bushinwa gusa kuko Canada na Mexico na byo biri mu byinjiye mu ntambara y’ubucuruzi na Amerika, nyuma y’aho Perezida Donald Trump asubiriye ku butegetsi.

Minisitiri Wang yavuze ko “Muri iyi myaka ishize ni iki Amerika yagezeho kubera kongera imisoro n’izi ntambara? Ese ibicuruzwa yinjiza mu gihugu byariyongereye cyangwa byaragabanyutse? Urwego rwayo rw’inganda rwabonye ingufu cyangwa rwarushijeho gucika intege? Ese ibiciro ku masoko byaragabanyutse cyangwa byariyongereye?”

“Ese ubuzima bw’abaturage bayo bwabaye bwiza cyangwa bwarushijeho kugorwa? Imyaka ibaye myinshi Amerika itangaje gahunda yo gukorana n’ibihugu byo mu karere ka Indo-Pacific. Ariko se yakoreye iki ibi bihugu? Ntacyo uretse kubiteza ibibazo n’amakimbirane.”

Minisitiri Wang yavuze ko Amerika itari inshuti yo kwizerwa, ati “Abo mu Burengerazuba bavuga ko batari inshuti zihoraho ahubwo baba bashaka inyungu zihoraho. U Bushinwa bwizera ko incuti zikwiye kuba iza burundu, inyungu zigasangirwa.”

Minisitiri Wang Yi yagaragaje ko uko ibihe bihita, umubano w’u Bushinwa na Afurika ukomeza kuba mwiza
Minisitiri Wang yamaze isaha imwe n'igice aganira n'abanyamakuru kuri dipolomasi y'u Bushinwa
Abanyamakuru batandukanye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye bo mu Bushinwa n'abo mu mahanga
Minisitiri Wang yavuze ko Amerika atari inshuti yo kwizerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .