Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Coronavirus yongeye kubyutsa umutwe muri iki gihugu dore ko hari uduce tumwe na tumwe twasubijwe muri Guma mu rugo.
France 24 yatangaje ko ubu buryo bushya bwo gusuzuma Coronavirus binyuze mu kibuno ari bwo bwitezweho gutanga umusaruro, kuko byagaragaye ko virusi itinda cyane mu kibuno kurusha uko itinda mu myanya y’ubuhumekero.
Inzobere zagaragaje ko ubu buryo bushobora gufasha kugaragaza umubare munini w’abanduye.
Aya makuru akigera hanze hari abagaragaje kubyishimira, bavuga ko ari agashya u Bushinwa buzanye mu gihe abandi bavuze ko biteye isoni.
Ubu buryo buje busanga izindi ngamba zafashwe n’u Bushimwa mu gukomeza kwirinda iki cyorezo gikomeje koreka imbaga. Ubu abinjira mu Bushinwa bagomba kuba bafite ibisubizo by’uko batarwaye Coronavirus ndetse bagashyirwa mu kato k’iminsi 14.
Kugeza mu Bushinwa abasaga ibihumbi 80 nibo banduye Coronavirus ikaba imaze guhitana abasaga ibihumbi bine .
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!