00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwaburiye Amerika nyuma yo kuzamura umusoro w’ibicuruzwa byabwo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 April 2025 saa 12:29
Yasuwe :

Guverinoma y’u Bushinwa yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho Perezida Donald Trump yongeye kuzamurira ibicuruzwa byabwo umusoro.

Ku wa 2 Mata 2025, Trump yatangaje ko ku musoro wa 20% yari aherutse gushyiriraho ibicuruzwa biva mu Bushinwa, yongereyeho 34%. Iki cyemezo kiri mu ntego yihaye mu gihe yiyamamazaga, yo kuwuzamuraho 60%.

Ibihugu byombi byigeze kugirana ibiganiro, u Bushinwa bwemerera Amerika kugura ibicuruzwa byayo bifite agaciro katari munsi ya miliyari 200 mu gihe cy’imyaka ibiri, gusa ntabwo bwubahirije aya masezerano bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Trump yasabye abo mu rwego rwa Amerika rushinzwe gukurikirana ubucuruzi mpuzamahanga ko bagenzura niba u Bushinwa bwari mu nzira yo kubahiriza aya masezerano kugeza byibuze tariki ya 1 Mata 2025.

Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa yatangaje ko Amerika yafashe icyemezo cyo kuzamura umusoro, yirengagije ibiganiro byahuje impande zombi birebana no gusaranganya inyungu z’ubucuruzi.

Iyi Minisiteri yasabye Amerika gutesha agaciro iki cyemezo, iteguza ko uyu musoro nugumaho, u Bushinwa na bwo buzafata ingamba zigamije kurengera uburenganzira n’inyungu za bwo.

Iti “U Bushinwa ntibucyemera na gato kandi buzafata ingamba zigamije kurengera uburenganzira n’inyungu zabwo.”

Si u Bushinwa gusa kuko Amerika yazamuriye n’ibindi bihugu byinshi umusoro. Ibyo birimo Afurika y’Epfo, u Buyapani na Vietnam. Tariki ya 2 Mata ni bwo watangiye gukurikizwa ndetse uyu munsi Trump yawise uwo kwibohora kwa Amerika.

Amerika izamuriye u Bushinwa umusoro ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .