00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi buteganya kuzaba bufite umuriro w’amashanyarazi wa megawatt 213,9 mu 2027

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 October 2024 saa 06:42
Yasuwe :

Guverinoma y’u Burundi iteganya ko mu mwaka wa 2027 iki gihugu kizaba gifite umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu za Megawatt (MW) 213,95.

Minisitiri ushinzwe ingufu, Ibrahim Uwizeye, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2024 yasobanuye ko mu 2027 hazaba hari ubwiyongere bw’umuriro wa MW 106,85 ugereranyije n’uwari uhari mu 2019.

Yagize ati “Mu 2027, u Burundi buzaba buzaba bukoresha umuriro ufite ingufu za MW 213,95 ugereranyije na 107,1 zari zihari mu 2019.”

Minisitiri Uwizeye yasobanuye ko mu cyerekezo cya 2040, u Burundi bwifuza ko abaturage bose bazaba bakoresha umuriro w’amasharazi, icyo gihe hakazaba hakenewe MW 1000.

Yavuze ko kugira ngo u Burundi bubone uyu muriro wose, buzashora miliyari eshatu z’amadolari ya Amerika, kandi ko abafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi na Banki nyafurika y’amajyambere bazabufasha kuzibona.

Yagize ati “Nta muriro, nta terambere ryagerwaho. Ndashima ubufasha duhabwa na Banki y’Isi binyuze mu bayihagarariye mu karere. Ntabwo nibagiwe abafatanyabikorwa b’iterambere nk’Ubumwe bw’Uburayi, BAD, Banki y’Ishoramari y’Uburayi, Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere n’abandi.”

Mu mwaka ushize, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu muri iyi Minisiteri, Martin Ndayizeye, yavuze ko abantu 12% ari bo bari bafite umuriro w’amashanyarazi mu Burundi. Mu mijyi wari umaze kugera kuri 11,26%, mu cyaro wari warageze kuri 0,74%.

Minisitiri Uwizeye yagaragaje ko mu 2040 Abarundi bose bazaba bafite umuriro w'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .