00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bushobora kujyana mu nkiko abaturage babwo barimo kwirukanwa i Burayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 08:06
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko abaturage benshi barimo kwirukawa mu Burayi bagiye babeshya ko barimo gutotezwa na Leta yabo, ku buryo umunsi hamenyekanye ibyo buri wese yavuze ashobora kubibazwa.

Muri minsi ishize hari Abarundi benshi berekeje muri Serbia kuko bemerewe kujya muri icyo gihugu nta visa, bagezeyo bahura n’ibibazo kuko bashatse gukomereza mu bindi bihugu, bageze muri Turikiya na Qatar basabwa visa, bahera mu nzira.

Ku Cyumweru Minisiteri y’Itangazamakuru mu Burundi yemeje ko basubijwe inyuma, ndetse benshi bakiriwe mu gihugu.

Iti "Guhera ku wa 20/10/2022, Abarundi 68 bari bagiye mu Burengerazuba (u Bubiligi, Croatie,...) banyuze muri Serbie birukanywe ndetse bakiriwe ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i @BujumburaProv; 15 bategerereje i Kigali. Uyu munsi ni abagera ku ijana bategerejwe i @MairieBuja."

Mu kiganiro na RTNB, Nkurikiye yavuze ko aba baturage bagendaga babeshyera Leta yabo, ku buryo ibyo bavuze bashobora kubiryozwa.

Yagize ati "Hari n’amakuru twabonye, uyu munsi abari bamaze kugera muri biriya bihugu aho bari, dufite amakuru ko bagendaga babeshya ko mu gihugu cy’u Burundi barimo gutotezwa. Hari n’abakoresheje ya mashusho yafashwe ubwo hari gahunda yo gusenya ibintu byubatswe binyurayije n’amategeko, ariya mashusho ngo niyo bakoresheje hariya kugira ngo berekane ko barimo gutotezwa na leta n’inzego zayo, maze babone ubuhungiro."

"Mwumve iryo bara. Uyu musi rero barimo kubagarura, nabagumyeyo tuzi ko barimo kubeshya uko nyine kugira ngo bemere kubakira. Bazatinda bagaruke, kandi inzego ziravugana, hari n’igihe bazagera aho bakaduha ibyo buri wese yagiye avuga kugira ngo abashe kugera hariya, hanyuma bazabikurikiraweho."

Amafoto n’amashusho menshi yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Abarundi benshi baryamye ku bibuga by’indege, abandi babaza inzego z’umutekano cyangwa abahagarariye u Burundi mu mahanga icyo babafasha.

Ni nyuma y’uko Abarundi biganjemo urubyiruko bafashe ingendo berekeza muri Serbia, bashaka gukomereza mu bindi bihugu by’i Burayi gushaka imibereho.

U Burundi na Serbia bifitanye amasezerano y’uko abaturage babyo bashobora kuva muri kimwe muri byo bajya mu kindi badasabye visa, mu gihe umuntu akeneye gusura kimwe muri ibyo bihugu mu gihe cy’iminsi igera kuri 30.

Icyakora, byaje kugaragara ko abantu benshi barimo gukoresha ayo mahirwe mu kujya gushaka imibereho mu bihugu byinshi by’u Burayi, ariko bakabura inzira zibagezayo, kuko basanze mu bindi bihugu bagomba gucamo barimo gusabwa visa.

Amashusho yerekana Abarundi baheze ku bibuga by'indege, aba bari muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .