00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi buracyatsimbaraye ku gusaba u Rwanda abagerageje guhirika ubutegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 March 2025 saa 05:47
Yasuwe :

U Burundi bwagaragaje ko bugitsimbaraye ku gusaba u Rwanda kubushyikiriza abagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Gatoni Rosine Guilene, yagaragaje ko aba bantu bashatse gukuraho ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage bityo ko bakwiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse kwibasira u Rwanda, arushinja kugira umugambi wo gushaka gutera igihugu cyabo rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ndayishimiye yavuze aya magambo mu gihe inzego z’umutekano z’ibi bihugu zari zikomeje ibiganiro kugira ngo ziganire ku buryo zarinda imipaka mu gihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari kuba intambara.

Gatoni yabajijwe niba amagambo ya Ndayishimiye adasobanura ko intambwe ibihugu byombi byari bimaze gutera muri ibi biganiro yarasubiye inyuma, agaragaza ko icyari gikwiye kwibazwaho ari impamvu ibiganiro bitarangira.

Yagize ati “Ahubwo iyo mubaza muti ‘Ibyo biganiro aho byabereye kuki bitarangira cyangwa kuki igisubizo kitaboneka?’ Ubwumvikane hagati y’u Burundi n’u Rwanda bushingiye ku Rwanda. Umunsi u Rwanda rwashatse gushyira mu bikorwa ibyo rwemeye, uwo munsi umubano uzongera umere neza.”

Gatoni yavuze ko umutwe wa RED Tabara ari wo wagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015 kandi ko “umaze guhekura u Burundi n’Abarundi inshuro zitabarika, uba neza ku butaka bw’u Rwanda kandi ushyigikiwe na Leta y’u Rwanda.”

Yasobanuye ko Ndayishimiye ari we watangije ibiganiro n’u Rwanda, arusaba abo avuga ko “bahekuye u Burundi”. Ngo ruramutse ruboherereje igihugu cyabo, imipaka yahita ifungurwa, ntizongere gufungwa.

Gatoni yagize ati “Mu gihe u Rwanda rwaba rusabye ibiganiro, Leta y’u Burundi ihora yiteguye, ihora iteze yombi icyo gihugu cyifuza kubohereza…Bisobanura ko ubwumvikane bushingiye ku gihugu cy’u Rwanda.”

Leta y’u Burundi yafunze imipaka muri Mutarama 2024. Hari hashize igihe kitagera ku kwezi itangiye gushinja u Rwanda gufasha RED Tabara nyuma y’aho igabye igitero muri zone Gatumba muri Bujumbura.

Icyo gihe, Guverinoma y’u Rwanda yasubije ko ibyatangajwe na Ndayishimiye atari ukuri, kuko "Nta na hamwe u Rwanda ruhuriye n’umutwe uwo ariwo wose w’i Burundi witwaje intwaro.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashobora koherereza u Burundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, kuko iramutse ibikoze, yaba yishe itegeko mpuzamahanga rirengera impunzi.

Gatoni Rosine Guilene yatangaje ko u Burundi buzafungura imipaka mu gihe u Rwanda rwakohereza abagerageje gukura Nkurunziza ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .