Aba badepite bagaragaje ko hari abantu bafungwa muri Tanzania, bagatotezwa bazira ko baryamana n’abo bahuje ibitsina cyangwa se bazira guharanira uburenganzira bwa bw’abari muri LGBTQI.
Mu 2018, Paul Makonda wari Guverineri wa Dar es Salaam, yatangaje ko yashyizeho itsinda ry’abantu 17 rigamije guhiga abaryamana n’abo bahuje ibitsina, asaba abaturage kubatunga urutoki.
Yagize ati “Aba baryamana bahuje igitsina barabyigamba ku mbuga nkoranyambaga. Mumpe amazina yabo.”
Muri Nzeri 2019, Hamad Masauni wahoze ari Minisitiri w’Umutekano wungirije, yasuye Zanzibar, na we asaba abapolisi gufunga abantu bashishikariza abandi kuryamana bahuje igitsina.
Masauni yagize ati “Birababaje kubona abahungu bamwe barangiritse, no kubona urubyiruko rujya mu byo kuryamana kw’abahuje igitsina rwiyongera. Ndasaba Polisi kureba ko abafite umuco wo kujya muri ibi bintu bibi cyangwa kubishishikariza abandi mu gihugu cyacu, bakurikiranwa.”
Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Gashyantare 2020 watangaje ko hari abo Polisi ikekaho kujya muri ibi bikorwa, ikabafunga, bagakorerwa ibizamini byo mu kibuno kugira ngo bimenyekane niba koko barabikoze.
Hifashishijwe itegeko ryo mu 1945, Leta ya Tanzania yakurikiranye abantu batandukanye bakekwagaho kuryamana n’abo bahuje igitsina, riteganya ibihano kugeza ku gifungo cya burundu.
Mu 2023, urukiko rw’akarere ka Kilwa rwakatiye uwitwa Maharami Hassan Nanyonga igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuryamana n’undi mugabo.
Igihano cyo gufunga aba bantu cyiyongeraho icyemezo Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yafashe cyo kwima serivisi z’ubuvuzi zihariye abaryamana bahuje igitsina, nyamara ngo “bafite ibyago byo gufatwa n’agakoko gatera SIDA” nk’uko HRW ibivuga.
Iyi Minisiteri yahagaritse kandi ikwirakwizwa ry’amavuta anyereza uruhu mu bantu, isobanura ko yo ndetse na serivisi z’ubuvuzi zihariye bituma ibikorwa by’abaryamana bahuje igitsina byiyongera.
Muri Kamena 2023, Umudepite Jacqueline Ngonyani yagaragaje ko itegeko rihana abaryamana bahuje igitsina rigomba gukazwa, ateguza ko azategura umushinga w’itegeko mushya.
Uyu mudepite hamwe na bagenzi be bagaragazaga ko ibikorwa byo kuryamana hagati y’abahuje igitsina biterwa no “kubora k’uburere”, bityo ko bikwiye gucika muri Tanzania.
Abadepite b’i Burayi basabye EU gukorana na Leta ya Tanzania kugira ngo uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwisanzure bwo kuvuga ndetse n’imanza zitabera byubahirizwe muri iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!