Aba banyeshuri basuye Urwibutso rwa Kigali mu mwaka ushize, babifashijwemo n’umuhanzi Benjamin Kayiranga uzwi nka Ben Kayiranga, ukora muri iki kigo bigamo, ugaragaza ko abakiri bato ku Isi hose bagomba kumenya aya mateka ubundi bagaharanira ko bitazasubira ukundi.
Iri shuri risanzwe rifitanye umubano n’iryo mu Rwanda rya Nyamata Blue Lakes International aho amashuri yombi afatanya mu mishinga itandukanye irimo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no guteza imbere umuco.
Nyuma yo kuza mu Rwanda, abanyeshuri biga muri Lycée Blaise Pascal d’Orsay bahise bashyira amateka mu busitani bw’iri shuri mu Mujyi wa Orsay. Ben Kayiranga yavuze ko nyuma yo kwiga amateka ya Jenoside ubwo baheruka i Kigali, bahisemo gushyira ibimenyetso bitandukanye birimo amateka ya Jenoside kuri iryo shuri.
Ati “Ubwo baheruka mu Rwanda bize amateka akomeye yatumye biyemeza kwigisha ibisekuru bizabakurikira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. By’umwihariko bahise bashyira mu busitani mu kigo cy’ishuri ryabo ibintu bitandukanye bivuga ku mateka ya Jenoside. Ni ibintu bavuga ko bizabafasha bo ubwabo mu guhangana n’ingebitekerezo y’ivangura ndetse n’ikintu cyatanya abantu.”
Uretse ibyo kandi, bashaka ko na barumuna babo bazabakurikira n’abasura iki kigo, bose bazagenda bamenya amateka, bakayiga ndetse bakamenya ububi bwa Jenoside.
Aba banyeshuri bo muri Lycée Blaise Pascal d’Orsay mu Bufaransa, kuri ubu banasuwe na bagenzi babo ba Nyamata Blue Lakes International mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye mu buryo butandukanye.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!