U Bufaransa bwasabwe kutihisha inyuma y’ifatwa rya Kabuga ngo buhishire abarimo Agatha Kanziga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Umuryango Survie uharanira ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wasabye u Bufaransa kutitwaza ko bwafashe umunyemari Kabuga Félicien ngo bukomeze gukingira ikibaba abandi bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda barimo Agatha Kanziga.

Uyu muryango uvuga ko kuba u Bufaransa buherutse guta muri yombi Félicien Kabuga ukekwaho ibyaha bya Jenoside ari igikorwa gikomeye ariko ko kidakwiriye kwibagiza abandi bakekwaho kuba abacurabwenge ba Jenoside.

Ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside muri Nyakanga 1994, benshi mu bahoze muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside bahungiye mu bihugu by’i Burayi, by’umwihariko mu Bufaransa bwari umuterankunga w’imena wa Leta y’u Rwanda.

Umuryango Survie uvuga ko kuva Jenoside yahagarikwa, u Bufaransa nta bushake bwigeze bugaragaza mu gufata no gucira imanza abanyarwanda bakekwaho Jenoside, bigaragaza umugambi wo gukomeza kubashyigikira no guhishira ibyo bakoze n’uruhare rwabwo muri iyo Jenoside.

Mu batungwa agatoki cyane harimo Agatha Kanziga, Tassien Kayijuka ushinjwa kwinjiza mu Rwanda imihoro 19 000 na Colonel Sébastien Ntahobari, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.

Agathe Kanziga yashatse gukomeza Jenoside ari mu Bufaransa

Agatha Kanziga ni umwe mu bantu ba mbere u Bufaransa bwihutiye guhungisha mu minsi ya mbere Jenoside igitangira, ahungishirizwa i Bangui muri Centrafrique. Ihungishwa rye ryakozwe mbere cyane y’iry’Abafaransa bari mu Rwanda.

Survie ivuga ko yagejejwe i Paris nk’umudipolomate ku mategeko yatanzwe na Perezida Mitterrand, ahabwa n’amafarana ibihumbi 200 akoreshwa mu Bufaransa nk’inkunga kuko ari impunzi.

Mu gihe cya Jenoside Kanziga yakomeje gutanga amabwiriza nkuko Perezida François Mitterrand yigeze kubibwira abayobozi batatu b’umuryango Médecins sans Frontiers tariki 14 Kamena 1994 ko Kanziga afite ‘sekibi muri we’.

Mitterrand ngo icyo gihe yavuze ko Kanziga na nyuma yo guhungishwa, yashakaga gukomeza gutanga amategeko y’uko Jenoside ikorwa ari mu Bufaransa.

Ati “Naramucumbikiye ariko ni umusazi ushaka gukora ubukangurambaga bwo gukomeza Jenoside kuri radiyo zo mu Bufaransa. Ntabwo byoroshye kumubwira ngo acucuruke.”

Agatha Kanziga amaze imyaka 26 mu Bufaransa nta byangombwa bimwemerera kuhaba ariko icyo gihugu ntikigeze kimwirukana

Imyaka 26 yose Kanziga ayimaze mu Bufaransa mu buryo butemewe n’amategeko kuko nta cyangombwa na kimwe afite kimwemerera kuhaba ariko Leta y’u Bufaransa yanze kumwirukana cyangwa kumushyikiriza inkiko dore ko u Rwanda rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Guhera mu 2004 Kanziga yazengurutse mu bigo byo mu Bufaransa bitanga ubuhunzi no mu nkiko ariko baramuhakanira. Yagannye urukiko rw’umuryango w’Ibihugu by’i Burayi rwanga kwakira ikirego cye.

Survie ivuga ko yifata nk’umugore wiberaga mu rugo nyamara ibimenyetso byose bimwerekana ko yari mu bacurabwenge ba Jenoside no mu byemezo byafatwaga mu gihugu guhera mu 1973 kugeza mu 1994.

Yari mu bayoboraga kandi bagafata ibyemezo mu Kazu ari nako kagenzuraga ubukungu n’ubutegetsi bw’igihugu.

Uwo muryango uvuga ko ari we wari ukuriye ibikorwa by’iyicarubozo byatangijwe na Réseau zero, agatsiko k’abicanyi bo hejuru muri politiki kakoreraga mu ibanga. Yagize uruhare rukomeye kandi mu itangizwa ry’ibinyamakuru rutwitsi nka ‘Kangura’ na radio RTLM.

We ubwe yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu 1992, gutoza no guha ibikoresho Interahamwe, na tariki 11 Gashyantare 1994 yagize uruhare mu gukora urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa.

Mu 2007, Urugaga rw’Abafaransa biyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yabaye mu Rwanda (Collectif des parties civiles pour le Rwanda-CPCR) ruyobowe na Dafroza et Alain Gauthier, batanze ikirego mu Bufaransa bashinja Kanziga uruhare muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Mu nyandiko ndende Survie iherutse gushyira hanze yagize iti “Ikibazo ni uko atoherezwa mu Rwanda, cyangwa se ngo acirwe urubanza. Tubona ko impamvu ari uko Agathe Kanziga abitse amabanga menshi y’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

U Bufaransa ntibwigeze bushishikazwa no gufata abakekwaho Jenoside

Amategeko y’u Bufaransa ntabwo yemera ko ubuhungiro buhabwa umuntu ufite ibimenyetso bigaragaza ko yaba yaragize uruhare mu byaba byibasiye inyokomuntu, intambara cyangwa ibikorwa bihungabanya amahoro.

Ku Banyarwanda siko bimeze, kuko bagiye bahabwa ku bwinshi ubuhungiro muri icyo gihugu.

Survie ivuga ko mu banyarwanda basabye ubuhungiro mu Bufaransa, 82 % babubonye. Ni umubare uri hejuru cyane kurusha uw’abo mu bindi bihugu basaba ubuhungiro mu Bufaransa.

Uwo muryango uvuga ko “Byafashije abasize barimbuye abatutsi kubona amasaziro mu Bufaransa.”

Hari abanyarwanda bagera ku gihumbi bahawe ubuhungiro mu Bufaransa kandi bose si ko ari abarokotse Jenoside.

Ibi bituma Survie ikemanga ubushake bw’u Bufaransa mu guhana cyangwa gushyikiriza ubutabera abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, nyamara hari abasaga 30 bashakishwa n’inkiko z’u Rwanda bihishe muri icyo gihugu.

Guhera mu 1995, ubucamanza bw’u Bufaransa bwagenze gahoro ku madosiye y’abanyarwanda bashinjwa Jenoside.

Mu 1995 nibwo bwa mbere ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatangiye kwakira ibirego by’abantu bahatuye bakekwaho Jenoside. Gukurikirana ibyo birego byemejwe n’itegeko ryashyizweho tariki 22 Gicurasi 1996 riha ububasha inkiko zo mu Bufaransa ububasha bwo kuburanisha abakekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo na Jenoside.

Mu 2004 urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi narwo rwanenze u Bufaransa kuba hashize imyaka icyenda Padiri Wenceslas Munyeshyaka ataraburanishwa kandi akekwaho Jenoside. Ntacyo byongereye ku kwihutisha imanza za Jenoside ku bihishe mu Bufaransa.

Byafashe imyaka 20 nyuma ya Jenoside ngo umunyarwanda wa mbere ukekwaho uruhare muri Jenoside akatirwe. Pascal Simbikangwa wahoze mu gisirikare cya Habyarimana niwe wa mbere wahamijwe ibyo byaha akatirwa imyaka 25 y’igifungo.

Mu 2016 kandi u Bufaransa bwakatiye igifungo cya burundu Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari ba Burugumesitiri.

Survie ivuga ko izo manza ari agatonyanga mu nyanja ukurikije umubare w’abakekwaho ibyaha icyo gihugu gicumbikiye.

Iti “Iri katirwa ry’abantu batatu ni rito cyane nyamara hari dosiye zigera kuri 30 z’abashinjwa Jenoside ziri gukorwaho iperereza. Bamwe muri bo barapfuye, hakomeje uwo muvuduko n’abandi bazapfa bategejejwe mu butabera ku byo bakoze.”

Impamvu nyamukuru itera u Bufaransa kutihutisha izo manza harimo kuba benshi mu bakekwaho ibyo byaha bazi neza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigatuma Leta ibigendamo gake.

Umwe mu bacamanza bashinzwe gukora iperereza kuri dosiye ziregwamo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati “Kwanga gukurikirana dosiye, ntabwo bisaba ko hatangwa itegeko, birahagije kwimana ubushobozi bwo gukora iperereza. Hashize imyaka myinshi u Bufaransa budashaka ko dukora kuri izi dosiye.”

Ikibazo Survie igaragaza ni uko u Bufaransa niba bwarananiwe kuburanisha abo bantu, butabatanga ngo baburanishirizwe mu Rwanda.

Mbere u Bufaransa bwangaga kubohereza mu Rwanda kuko hari hakiri igihano cy’urupfu. Mu 2007 ubwo cyavanwagaho, ibihugu byinshi birimo u Bufaransa byatanze impamvu y’uko ubutabera bw’u Rwanda butigenga, nyamara urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rwaravuguruwe ndetse bamwe mu bakekwaho ibyaha bari barafashwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda boherejwe kuburanira mu Rwanda ubwo urwo rukiko rwafungaga imiryango.

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Pascal Simbikangwa niwe munyarwanda wa mbere waburanishijwe n’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside
Barahira na Ngenzi ni bamwe mu baherutse gukatirwa igifungo cya burundu n’inkiko zo mu Bufaransa. Kugeza ubu abantu batatu nibo u Bufaransa bumaze gukatira ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .