U Bufaransa bwanenzwe ku cyemezo cyo gusubika urubanza rwa Muhayimana ushinjwa Jenoside

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa rikorera mu Bufaransa (CPCR: Collectif des Parties Civiles Rwandaises), ryagaragaje ko utishimiye icyemezo cy’urukiko rwo mu Bufaransa cyo kwimura urubanza rwa Muhayimana Claude rwagombaga kuba mu kwezi gutaha.

Urubanza rwa Muhayimana Claude ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwagombaga kuba kuva kuwa 29 Nzeri kugeza ku wa 23 Ukwakira 2020, gusa bitewe n’icyorezo cya COVID-19, rwimurirwa ku matariki ya 2 kugeza 26 Gashyantare 2021.

Mu gihe haburaga iminsi mike ngo urwo rubanza rube, CPCR, isanzwe iharanira ko abasize bakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino bashyikirizwa ubutabera bakaburanishwa, yamenyeshejwe ko urwo rubanza rwongeye kwimurwa.

Umuyobozi wa CPCR, Alain Gauthier, yabwiye The New Times ko kwimura uru rubanza ku munota wa nyuma, ari ugutenguha abanyotewe n’ubutabera barimo abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’imiryango y’abishwe muri Jenoside.

Urukiko rwatangaje ko uru rubanza rwimuwe ku mpamvu zifitanye isano n’icyorezo cya COVID-19, gusa ntitangaza igihe uru rubanza ruzasubukurirwa.

Alain Gauthier yavuze ko CPCR igiye kugaragaza icyifuzo cy’uko uru rubanza rwakomeza mu gihe cya vuba bishoboka, kuko batishimiye uburyo rukomeje kugenda rusubikwa bya hato na hato.

Muhayimana ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umushoferi wa Guest House de Kibuye. Ashinjwa ko ari we watwaraga Interahamwe zabaga zigiye mu bitero bitandukanye.

Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko yahungiye mu Bufaransa, aza kubona ubwenegihugu bwaho mu 2010. Yatawe muri yombi mu 2014 i Rouen aho yari afite akazi, ahatwa ibibazo muri iryo perereza ryatangiye mu 2013 nyuma y’ibirego byatanzwe na CPCR.

Ashinjwa ko yagiye mu gitero cyo kwica Abatutsi cyagabwe ku kigo cy’ishuri i Nyamishaba, ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye. Anashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bahungiye mu misozi ihakikije ya Karongi, Gitwa na Bisesero, muri Stade Gatwaro hagati ya Mata na Kamena mu 1994.

Urubanza rwa Muhayimana (uri inyuma) rwongeye gusubikwa ntihatangazwa itariki ruzasubukurirwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .