U Budage bwemereye u Rwanda miliyari 113 Frw azatangwa mu myaka ibiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Mu gihe cy’imyaka ibiri, u Budage bwemeye guha u Rwanda inkunga ya miliyari 113,5 Frw azifashishwa mu guteza imbere ubukungu, kwegereza ubuyobozi abaturage, imiyoborere myiza, guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bigahuza Guverinoma zombi aho Umunyamabanga wa Leta Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, ari we wari uhagarariye u Rwanda. Ayo mafaranga azatangwa hagati ya 2020 na 2022.

Biteganyijwe ko iyo nkunga y’u Budage izafasha u Rwanda mu ngamba zo guhangana n’ibibazo byatewe na Covid-19, hitabwa ku mibereho myiza y’abaturage no gufasha ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona inguzanyo cyane cyane ubwagizweho ingaruka na Covid-19

Mu bindi u Budage bwiyemeje harimo gufasha mu guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego za Leta.

U Rwanda n’u Budage bimaze igihe bifitanye umubano mwiza waranzwe n’ubufatanye mu guhanahana ubumenyi, guteza imbere imijyi n’ibindi.

Muri Mata uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye inkunga ya miliyari 53 Frw iturutse mu Budage igamije guteza imbere imijyi, guteza imbere ibyoherezwa hanze bivuye mu bucuruzi buto n’ubuciriritse no kwegereza abaturage ubuyobozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .