Tariki ya 16 Ukuboza 2024 ni bwo abanyamategeko bahagarariye RDC bareze Apple n’amashami yayo ari mu Bubiligi no mu Bufaransa, bayishinja gukoresha amabuye y’agaciro akomoka ku byaha, ari mu itsinda T3 (Tin, Tantalum na Tungsten).
Ibyaha uru ruganda rushinjwa burimo: guhishira ibyaha by’intambara, gutwara amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu, kwakira ibyibano no gushaka mu buryo budaciye mu mucyo impushya zituma aya mabuye yambutswa imipaka.
Umunyamategeko Christophe Marchand yari yagaragaje ko afite icyizere ko Leta y’u Bubiligi izemera gukurikirana iki kirego, ishingiye ku buryo Ababiligi basahuye amabuye y’agaciro menshi ya RDC mu gihe cy’ubukoloni.
Nyuma y’aho abagenzacyaha bo mu Bubiligi batangiye iperereza, Me Marchand yatangaje ko ari inkuru nziza kuri RDC, kuko bigaragaza ko iki gihugu cy’i Burayi cyahaye iki kirego agaciro gakomeye.
Muri Werurwe 2024, abanyamategeko ba RDC bari bareze Apple muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa yo zanze gukora iperereza nyuma y’aho uru ruganda rugaragaje ko nta gihamya ko amabuye y’agaciro gikoresha aturuka mu bice biberamo intambara.
Uru ruganda rwagize ruti “Ntacyo twashingiraho twemeza ko abatunganya 3T bari mu muyoboro w’ibyo dukenera, baba barahaye imitwe yitwaje intwaro yo muri RDC amafaranga cyangwa se inyungu.”
Leta y’u Bufaransa yo ntabwo irasubiza abanyamategeko ba RDC, niba izakurikirana iki kirego cyangwa se niba izakireka nk’uko Amerika yabigenje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!