Abatuye muri uyu mujyi ari na wo mujyi mukuru wa Wallonie usanzwe utuwe n’abavuga Igifaransa cyane, batangiye ibikorwa byabo mu masaha ya mugitondo kugeza nimugoroba,
Ni igikorwa cyatangiye mu gitondo kirangira mu mu masaha akuze nubwo hari bamwe bari bacyitabiriye bakoze urugendo rurerure ruri hagati b’ibilometero 10 na 20.
Nk’uko bisanzwe iki gikorwa gihuza abantu benshi baturutse hirya no hino mu Bubiligi, kikaba umwanya wo gusabana no kuganira hagati y’abakuze n’abato, abagore n’abagabo.
Kuri uyu munsi hakinwe imikino itandukanye harimo igisoro, Volleyball, Basketball, Ping-pong, Tennis, Château Gonflable, bagendera mu bwato mu mugezi wa Sambre-et-Meuse no kugendera mu tumodoka two mu kirere [Téléphérique] turi ahitwa Citadelle.
Mu bihe byashize iki gikorwa kimwe n’ibindi byinshi bitegurwa mu Bubiligi byagiye byegeranya abantu batari bake bagiye bagera muri iki gihugu mu bihe bitandukanye nyuma y’amateka u Rwanda rwagiye rucamo.
Mu buryo bwo gushimira abagize umuhate wo gutsinda mu mikio yakinwe bahawe imidali n’ibikombe nk’ikimenyetso cy’ishimwe no guha agaciro uyu munsi.
Chargé d’affaires wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana, yashimiye Abanyarwanda bibumbiye muri DRB-Rugari, ku mwihariko w’igikorwa cy’uyu mwaka ndetse anerekana ko ari umwihariko w’u Rwanda mu kuzirikana akamari ka siporo.
Yagize ati “Mu myaka 30 ishize siporo yabaye kimwe mu byazamuye ubukungu bw’Igihugu cyacu, imibereho myiza y’abaturage, kugira ubuzima bwiza n’ibindi. Ni yo mpamvu mu Rwanda, buri wa Gatanu nyuma ya saa Sita ari igihe cyahariwe siporo ndetse na ‘Car Free Day’ iba kabiri mu kwezi.”
Umugwaneza Olga, uhagarariye Abagore muri Diaspora ya Namur akaba anayibereye Perezida wungirije, yagize ati “Twaherukanaga muri 2023, none nshimishijwe no kongera kubabona, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri benshi muri uyu mwaka wa 2024.”
“Ndashimira cyane kandi André Bucyana, Chargé d’affaires wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, kuba yaje kwifatanya natwe muri iki gikorwa nkuko bisanzwe. Ndashima cyane Charlotte Bazelaire, umwe mu bayobozi b’uyu mujyi wa Namur (Échevine du Bien-être et des Relations humaines à la Ville de Namur).”
Umugwaneza yongeyeho ko kuba abitabiriye bahagaritse imirimo yabo bakajya muri iki gikorwa bigaragaza gushyira hamwe gukomeye mu muco w’u Rwanda.
Amafoto: Emmy Uwimana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!