00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turukiya yatanze amafunguro ku miryango igihumbi itishoboye mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Turukiya, ibinyujije mu Kigo cyayo gishinzwe gutanga ubufasha mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (TIKA), yatanze amafunguro ku miryango igihumbi irimo iy’Abayisilamu bo mu Rwanda itishoboye, mu kubunganira muri ibi bihe bari mu gisibo cya Ramadan no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ni ubufasha bwatanzwe mu byiciro bibiri, aho ku wa 4 Gicurasi 2021 Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yahawe ibiribwa bigenewe imiryango 800 ngo abiyishyikirize, naho ibigenewe indi 200 bikaba byatanzwe kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 bigahabwa abaturage bo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira. Aba bo ntabwo ari abayisilamu.

Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Burcu Cevik, yavuze ko igisibo cya Ramadan kirangwa no gusangira, bakaba bishimiye gusangira n’imiryango y’Abanyarwanda mu cy’uyu mwaka aho abenshi banagezweho n’ingaruka za COVID-19 bigatuma ubukungu buzahara.

Yagize ati “Ramadan ni ukwezi ko gusangira. Kurwanya COVID-19 narwo ni urugamba rudusaba ubufatanye bukomeye kurusha ubwigeze kubaho. Muri ibi bihe bikomeye, Turukiya ikomeje kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse kuri aya mahirwe y’igisibo cya Ramadan yagobotse imiryango itishoboye. […] Twishimiye ko muri uyu mwaka twasangiye n’Abanyarwanda.”

Mufi w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yashimiye iyo mpano ya Turukiya, ndetse agaragaza ko yizeye ko ubwo bufatanye buzakomeza.

Ubufasha bwatanzwe burimo ibiryo n’ibikoresho by’isuku, bifite agaciro ka 30.000$ (asaga miliyoni 29,6 Frw).

Si ubwa mbere Turukiya ifasha u Rwanda kuko mu ntangiriro za Mata nabwo Umuryango w’Abanyaturukiya utegamiye kuri Leta,Tut Elimi, wari watanze ubufasha bw’ibikoresho byo guhangana na COVID-19 ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), bifite agaciro ka 23.000$. Ni mu gihe undi muryango nk’uwo, Hasene, uherutse gutanga ubufasha bw’ibiryo n’imyenda ku miryango 1.400 y’Abanyarwanda muri ibi bihe bya Ramadan, bifite agaciro ka 48.000$.

Abatuye Musambira batishoboye bashimye inkunga bahawe na Turukiya
Imiryango 200 yo muri Kamonyi yashyikirijwe ibiribwa kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021
Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim (iburyo) hamwe na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Burcu Cevik (ibumoso)
Turukiya yatanze amafunguro ku miryango igihumbi y'Abayisilamu bo mu Rwanda batishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .