Algeria, Sierra Leone na Somalia bifite imyanya idahoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano. Byo na Guyana biherutse kwanga gutora umwanzuro wako ushinja u Rwanda kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC no kurwamagana.
Tshisekedi uherutse mu nama mpuzamahanga y’umutekano yabereye i Munich mu Budage, yavuze ko iyo ibi bihugu bya Afurika bitora uyu mwanzuro, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kashoboraga kwamagana u Rwanda.
Yagize ati “Dufite ibihugu bitatu bihagarariye Afurika nk’abanyamuryango badahoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, byananiwe gutora umwanzuro wo kwamagana ibikorwa bibi by’u Rwanda kuri RDC.”
Tshisekedi yakomeje ati “Ibyo bihugu bitatu bya Afurika Yunze Ubumwe byitambitse inzira yashoboraga kugera ku mwanzuro wo kwamagana u Rwanda.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko kudatora uyu mwanzuro kw’ibihugu bitatu bya Afurika bigaragaza ko ubumwe n’ubuvandimwe ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) biharanira, budashoboka.
Ati “Mutekereze, tumara amanywa n’amajoro tureba ko ubumwe, ubuvandimwe n’ubufatanye muri Afurika byagerwaho ariko ukuri tubona ni uko tudashobora kugera kuri ayo mahame.”
Imbere y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano no mu zindi nama zitandukanye, u Rwanda rwagaragaje kenshi ko rudafite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ahubwo ko ari ibirego bidafite ishingiro, bigamije kuyobya amahanga kugira ngo atamenya ibibazo biri mu miyoborere ya RDC.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko Leta ya RDC ikomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi ufite umugambi wo guhungabanya u Rwanda. Ubu bufatanye bwashimangiwe na raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke za Loni.
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kagizwe n’ibihugu 15, birimo bitanu bifite imyanya ihoraho: Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya, u Bufaransa n’u Bushinwa. Algeria, Sierra Leone na Somalia ni byo byonyine bihagarariye Afurika.
Benshi bibajije impamvu Perezida Tshisekedi akunze kwitwaza amahanga mu gihe ari kugaruka ku Rwanda, agakunda kuruvugaho aho kwita ku bibazo bibangamiye igihugu cye, birimo n’ubufatanye bw’Ingabo ayoboye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!