Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024, ubwo yagaragarizaga abateraniye mu mujyi wa Kananga uko azateza imbere iyi ntara muri manda ya kabiri.
Ubwo Tshisekedi yagezaga ku baturage ijambo, bazamuye amajwi baravuga bati “Amazi amazi! Umuriro w’amashanyarazi!”, bamugaragariza ko bagitegereje kugezwaho ibi bikorwaremezo.
Umwe mu mishinga yasinziriye muri Kasai Central harimo uwo kubaka urugomero rw’umuriro w’amashanyarazi rwa Grand Katende rufite ubushobozi bwo gutunganya uwa Megawatt 64.
Tshisekedi yabwiye abo muri Kananga ko hari abantu bari kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga watekerejwe bwa mbere mu 1960 kuko ngo yigeze kuwusura, yohererezwa igitero cy’inzuki.
Ati “Ndibaza ku bantu bari kwitambika uyu mushinga. Ubwo mperuka kuhanyura, twohererejwe inzuki. Bayobozi ba gakondo, nimumpe umugisha kugira ngo nywurangize.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye aba baturage ko ababajwe no kuba ataramara umwaka atangiye manda y’imyaka itanu, ariko bakaba bagaragaza ko atubahirije isezerano yabahaye.
Yagize ati “Mureke mbagaragarize akababaro bavandimwe banjye duhuje amaraso. Mwantoreye imyaka itanu, ariko mu gihe n’umwaka utarashira, mwatangiye kwibaza ku isezerano nabahaye.”
Mu gihe atakubahiriza isezerano yahaye abo muri Kasaï Central, Tshisekedi yagize ati “Munyizere. Muzarebe niba ntazabyubahiriza mu myaka itanu. Mu gihe nta cyakorwa, ningaruka muzantere amabuye.”
Perezida Tshisekedi yasabye abaturage kumushyigikira kugira ngo abateze imbere nk’uko yabibasezeranyije, abamenyesha ko baramutse bamusize, nta hantu bamushyira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!