Ubu butumwa yabutangiye mu nama y’abaminisitiri yayoboye ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, nyuma y’iminsi itanu Angola isubitse ibiganiro bya Luanda bigamije gushakira Uburasirazuba bwa RDC amahoro arambye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza, Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yari yatangaje ko uyu mutwe witwaje intwaro uzemera gusa ibiganiro bitaziguye.
Yagize ati “Umuryango wacu ushimangira ko wiyemeje gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC mu mahoro, binyuze mu biganiro bitaziguye kandi by’ukuri na Leta ya Kinshasa, bikemura impamvu muzi z’aya makimbirane.”
Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ubwo yatangazaga ibyavugiye mu nama y’abaminisitiri, Perezida Tshisekedi “yashimangiye umurongo wa RDC wo kwanga yivuye inyuma ibiganiro bitaziguye byose n’umutwe wa M23.”
Muyaya yasobanuye ko impamvu RDC itazaganira na M23 ari uko uyu mutwe waranzwe n’ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’iki gihugu, gusa wo usobanura ko urinda abasivile ndetse mu bice ugenzura, hakomeje guhungira abaturage benshi.
Perezida Tshisekedi ashimangiye ko RDC itazagirana na M23 ibiganiro bitaziguye nyuma y’igihe kitageze ku munsi ahinduye ubuyobozi bukuru bw’igisirikare, mu gihe uyu mutwe ukomeje gufata ibice muri teritwari ya Lubero.
Ku ruhande rwa M23, Kanyuka yatangaje ko uyu mutwe witwaje intwaro udateze kwitabira ibiganiro RDC ihuriramo n’imitwe yitwaje intwaro irimo igize ihuriro Wazalendo ryifatanya na Leta mu kuyirwanya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!