Ubu butumwa yabutangiye mu mujyi wa Isiro mu ntara ya Haut-Uele kuri uyu wa 2 Ukuboza 2024, ubwo yifatanyaga na Kiliziya Gatolika mu kwibuka Umubikira Bienheureuse Anuarite Nengapeta wahowe ukwemera mu myaka 60 ishize.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye abashumba bo muri Kiliziya Gatolika ko mu gihe bategura amasengesho, basaba Imana gukora igitangaza cyo guhagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, yakwemera ko badashyigikiye umutwe wa M23.
Yagize ati “Bavandimwe musenga, ndagira ngo mbasabe ikintu. Niba Kiliziya, umuryango w’Imana, yategura amasengesho hose muri RDC kugira ngo habe igitangaza, nk’urugero kugira ngo intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ihagarare, ibi byashimangira ibyo nizera ko Kiliziya idashyigikira inyeshyamba.”
Perezida Tshisekedi ntacana uwaka na bamwe mu bashumba bakuru ba Kiliziya Gatolika, kuko banenga uburyo yahisemo bwo kurwana intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, yagaragaje ko uyu Mukuru w’Igihugu atari akwiye kwinjiza imitwe nka FDLR na Wazalendo muri iyi ntambara, bitewe n’ibyaha byinshi yakoze mu bihe byashize.
Cardinal Ambongo yageze aho agaragaza ko gufata intwaro kw’abarwanyi ba M23 gufite ishingiro, kuko baharanira uburenganzira bwa bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi batoterezwa mu burasirazuba bwa RDC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!