00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yahinduye Umugaba Mukuru n’abandi bayobozi bakuru muri FARDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 December 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024 yaraye ahinduye Umugaba Mukuru w’igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) n’abandi bayobozi bakuru.

Lt Gen Christian Tshiwewe Songesha wari Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC kuva mu Ukwakira 2022 yasimbujwe Jules Mbanza Mwilambwe wanazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Général.

Lt Gen Mwilambwe yari asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, aho yari ashinzwe by’umwihariko ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi.

Nk’uko byemejwe mu itangazo ryanyuze kuri radiyo na televiziyo ya RDC (RTNC), Lt Gen Tshiwewe yagizwe umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bya gisirikare.

Lt Gen Ichaligonza Nduru Jacques yagizwe Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi. Yasimbuye Gen Maj Jérôme Chico Tshitambwe.

Gen Maj Chico yagizwe umuyobozi wa zone ya gisirikare ya Mbere, ihuza intara ya Kinshasa, Kwango, Kwilu, Mai-Ndombe, Kongo Central, Equateur, Mongala, Nord-Ubangu, Sud Ubangi na Tshuapa.

Uyu musirikare yari yarahawe inshingano yihariye yo kuyobora ingabo ziri ku rugamba rwo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Front Nord).

Lt Gen Pacifique Masunzu yagizwe umuyobozi wa zone ya Gatatu muri FARDC, ihuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema, Ituri, Tshopo Bas-Uélé na Haut-Uélé.

Gen Maj Makombo Muinaminayi Jean Rogr yagizwe umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, Brig Gen Malume Oderwa agirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Brig Gen Mbuyi Tshivuadi agirwa umuyobozi ushinzwe ubutegetsi bw’igisirikare.

Perezida Tshisekedi akoze izi mpinduka mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje kwambura ihuriro ry’ingabo za RDC ibice bitandukanye muri teritwari ya Lubero. Uku gutsindwa kwatumye Lt Gen Tshiwewe na Gen Maj Chico, by’umwihariko, basabirwa gusimburwa.

Perezida Tshisekedi yakoze amavugurura mu buyobozi bukuru bwa FARDC
Lt Gen Christian Tshiwewe yakuwe ku mwanya w'Umugaba Mukuru wa FARDC, agirwa umujyanama wa Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .