Lt Gen Christian Tshiwewe Songesha wari Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC kuva mu Ukwakira 2022 yasimbujwe Jules Mbanza Mwilambwe wanazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Général.
Lt Gen Mwilambwe yari asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, aho yari ashinzwe by’umwihariko ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi.
Nk’uko byemejwe mu itangazo ryanyuze kuri radiyo na televiziyo ya RDC (RTNC), Lt Gen Tshiwewe yagizwe umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bya gisirikare.
Lt Gen Ichaligonza Nduru Jacques yagizwe Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi. Yasimbuye Gen Maj Jérôme Chico Tshitambwe.
Gen Maj Chico yagizwe umuyobozi wa zone ya gisirikare ya Mbere, ihuza intara ya Kinshasa, Kwango, Kwilu, Mai-Ndombe, Kongo Central, Equateur, Mongala, Nord-Ubangu, Sud Ubangi na Tshuapa.
Uyu musirikare yari yarahawe inshingano yihariye yo kuyobora ingabo ziri ku rugamba rwo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Front Nord).
Lt Gen Pacifique Masunzu yagizwe umuyobozi wa zone ya Gatatu muri FARDC, ihuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema, Ituri, Tshopo Bas-Uélé na Haut-Uélé.
Gen Maj Makombo Muinaminayi Jean Rogr yagizwe umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, Brig Gen Malume Oderwa agirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Brig Gen Mbuyi Tshivuadi agirwa umuyobozi ushinzwe ubutegetsi bw’igisirikare.
Perezida Tshisekedi akoze izi mpinduka mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje kwambura ihuriro ry’ingabo za RDC ibice bitandukanye muri teritwari ya Lubero. Uku gutsindwa kwatumye Lt Gen Tshiwewe na Gen Maj Chico, by’umwihariko, basabirwa gusimburwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!