Ibiro bya Perezida wa RDC byemeje aya makuru, bigira biti “Barahurira ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Brazaville, baganire ku ngingo zitandukanye zirimo n’ikibazo cy’umutekano mu karere, muri Afurika no ku Isi.”
Perezida Tshisekedi ari gushakira hirya no hino ibyamufasha gutsinda intambara ingabo za RDC zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu Ugushyingo 2021, binyuze mu nzira zirimo iza dipolomasi.
Uyu Mukuru w’Igihugu anakomeje gahunda yo kuvugurura igisirikare cy’igihugu, mu bushobozi ndetse no mu miyoborere. Tariki ya 19 Ukuboza 2024, yahinduye abayobozi bacyo, ahereye ku Mugaba Mukuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!