00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yagiye kuganira na Sassou Nguesso ku ntambara ibera muri Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 December 2024 saa 11:04
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiye muri Repubulika ya Congo (Brazaville) kuganira na Denis Sassou Nguesso ku ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibiro bya Perezida wa RDC byemeje aya makuru, bigira biti “Barahurira ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Brazaville, baganire ku ngingo zitandukanye zirimo n’ikibazo cy’umutekano mu karere, muri Afurika no ku Isi.”

Perezida Tshisekedi ari gushakira hirya no hino ibyamufasha gutsinda intambara ingabo za RDC zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu Ugushyingo 2021, binyuze mu nzira zirimo iza dipolomasi.

Uyu Mukuru w’Igihugu anakomeje gahunda yo kuvugurura igisirikare cy’igihugu, mu bushobozi ndetse no mu miyoborere. Tariki ya 19 Ukuboza 2024, yahinduye abayobozi bacyo, ahereye ku Mugaba Mukuru.

Perezida Tshisekedi yageze i Brazaville kuri uyu wa Gatandatu
Perezida Tshisekedi yagiye kuganira na Sassou Nguesso ku ngingo zirimo intambara yo muri Kivu y'Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .