00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yagaragaje ko ateze amakiriro ku masezerano yemereye Amerika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 March 2025 saa 01:58
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagaragaje ko ateze amakiriro ku masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

RDC ifite amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyari 24.000 z’Amadolari ya Amerika. Ni cyo gihugu gifite menshi ku Isi, nubwo Abanye-Congo bo barushaho gukena.

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko mu 2024, buri Munye-Congo mu bagera kuri 73,5% batuye iki gihugu yatungwaga n’Amadolari ya Amerika ari munsi ya 2,15 ku munsi.

Mu gihe Tshisekedi akomeje gutsindwa urugamba rwo guteza imbere Abanye-Congo, umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje kwambura ingabo ze ibice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Uyu Mukuru w’Igihugu ashinja u Rwanda gufasha M23, ni na yo turufu yitwaza mu gusaba ibihugu nka Amerika kurufatira ibihano hamwe n’uyu mutwe w’Abanye-Congo barwanira bene wabo bakomeje gutoterezwa mu burasirazuba bwa RDC.

Yabonye ko ubusabe bwe butumvikana neza, asezeranya Amerika nk’igihugu gikomeye ku Isi, ko niyemera gufatira M23 n’u Rwanda ibihano, azaha ibigo by’Abanyamerika amasezerano yo gucukura amabuye y’agaciro yo muri RDC ndetse no kuyatunganya.

Mu kiganiro na Fox News ku wa 19 Werurwe 2025, Tshisekedi yatangaje ko RDC yifuza kugirana na Amerika ubufatanye, ashingiye ku ruhare rukomeye igira mu mibereho y’Isi.

Ati “Dutekereza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dushingiye ku ruhare n’ijambo ifite ku Isi, ari umufatanyabikorwa w’ingenzi dukwiye kugira kandi twishimiye cyane kubona ku butegetsi bwa Trump ibintu biri kwihuta cyane ku mpande zombi.”

RDC yikubiye amabuye y’agaciro menshi nka Cobalt ku rugero runini (kuri 70%), yifashishwa mu gukora ibikoresho birimo ‘batteries’ z’imodoka n’iby’ikoranabuhanga, Coltan ku rugero rwa 60%, Gasegereti, Zahabu na Diamant.

Tshisekedi yatangaje ko RDC ishaka gukorana n’igihugu cyayifasha kurinda umutekano wayo, kikanayifasha gutunganya amabuye y’agaciro, bidasabye ko yoherezwa mu mahanga.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko amasezerano RDC iteganya kugirana na Amerika, ashobora gufasha mu kugabanya ubukene bw’Abanye-Congo, cyane ko azatanga imirimo myinshi.

Ati “Dushaka gucukura aya mabuye y’agaciro, ariko no kuyatunganya kuko azarema imirimo myinshi, kandi dushaka ubufatanye buzaha ibihugu byacu amahoro n’umutekano birambye.”

Tshisekedi yabajijwe uko aya masezerano azafasha mu kurinda umutekano wa RDC, asobanura ko yifuza ko bwazubaka ubushobozi bw’ingabo za RDC kandi ko Amerika ishobora gushyira igitutu ku mitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati “Twakubaka ubushobozi bw’ingabo zacu n’inzego z’umutekano kandi ntekereza ko Amerika ifite ubushobozi bwo gukoresha igitutu cyayo no gutanga ibihano kugira ngo imitwe yitwaje intwaro iri muri RDC igenzurwe.”

Tshisekedi yabajijwe inyungu Abanyamerika bazabona muri aya masezerano, asobanura ko ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye byo muri Amerika bizifashisha aya mabuye mu gukora ibikoresho bifite ubwiza bwisumbuyeho.

U Bushinwa ni umufatanyabikorwa ukomeye wa RDC mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse ni bwo bufite ibirombe byinshi mu ntara zitandukanye z’igihugu. Bwahaye RDC ibikoresho birimo drones za CH-4 byo gufasha ingabo zayo kurwanya M23.

Tshisekedi yasobanuye ko mu myaka ya 1970 na 1980, Amerika ari yo yagiraga uruhare runini mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC, agaragaza ko nta kibazo afite cyo kuba yasubira muri ibi bikorwa.

Ati “Baravuga ngo ‘Ahantu hahorana icyuho cyo kuziba’. Ntabwo ari uko u Bushinwa bwongereye imbaraga muri Afurika, ahubwo ni uko Amerika yacitse intege muri Afurika. Tuzishimira cyane kubona hano inshuti zacu z’Abanyamerika, zahabaga kurusha Abashinwa muri za 70 na 80.”

Mu gihe Tshisekedi asabira u Rwanda ibihano, Leta ya RDC ikomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

FDLR ni umutwe washinzwe n’abagizwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR). Leta ya RDC yawijeje kuwufasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu gushaka guhisha uruhare afite mu kubungabunga FDLR, Tshisekedi yasobanuye ko umuryango mpuzamahanga ari wo wasabye Leta ya RDC kwakira “impunzi z’Abanyarwanda” nyuma ya Jenoside, igihugu cyabo kigira ibyago kuva ubwo.

Perezida wa RDC yasobanuye ko ibyago igihugu cyabo cyagize nyuma yo kwakira “impunzi z’Abanyarwanda” ari byo ashingiraho asaba umuryango mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano.

Tshisekedi yagaragaje ko amasezerano ateganya kugirana na Amerika azafasha RDC kugira umutekano, Abanye-Congo bahabwe imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .