Ibi yabigaragarije abaminisitiri mu nama idasanzwe, ubwo baganiraga ku mfungwa 131 zapfiriye muri iyi gereza mu rukerera rwa tariki ya 2 Nzeri 2024, ubwo zimwe muri zo zageragezaga gutoroka.
Nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibisobanura, Perezida Tshisekedi yasabye igisirikare, igipolisi n’abashinzwe amagereza kwifatanya mu gukumira ibindi bikorwa byo gutoroka.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye kandi ko mu gihe iperereza ryazaba rirangiye, abo byazagaragara ko bagize uruhare mu mugambi wo gutoroka gereza ya Makala, baba ari abarimo imbere ndetse n’abari hanze yayo bazafatirwa ibihano.
Ni ho Perezida Tshisekedi yahereye agaragaza ko mu bagizemo uruhare hashobora kuba harimo abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abisanisha n’ibyabereye muri gereza ya Bunia mu ntara ya Ituri iherereye mu burasirazuba bwa RDC, tariki ya 7 Nzeri 2024.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti “Adakuyemo ko ukuboko k’umukara kw’abashaka gusubiza inyuma ibyagezweho na guverinoma gushoboka, ashingiye ku rindi gerageza ryateguwe muri Bunia tariki ya 7 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika yasabye igisirikare cyacu n’inzego z’umutekano kuba maso.”
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasobanuye ko iperereza riri gukorwa ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri iki gihugu, kandi ko ibizavamo bizamenyekana mu minsi irindwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!