Byamaze kwemezwa kandi ko Tshisekedi atazitabira inama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iteganyijwe tariki 15 na 16 Gashyantare 2025.
Tshisekedi ari i Munich mu Budage, mu “nama ikomeye ya politiki n’umutekano yahuje ibihugu hafi 70” yatumiwemo nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi we, Tina Salama.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyasobanuye ko indege ya Tshisekedi iramuvana mu Budage Saa Mbiri z’ijoro, imugeze i Kinshasa mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 rishyira uwa 15 Gashyantare 2025.
Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, ni we uhagararira Tshisekedi mu nama ya AU, ndetse yamaze kugera i Addis Abeba muri Ethiopia, ahari icyicaro cya AU.
Tshisekedi agiye kuva mu Budage nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bambuye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ibice byinshi birimo santere ya Kalehe, Kavumu n’ikibuga cy’indege cyayo.
Mu butumwa Minisitiri w’Intebe Suminwa yahawe, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri RDC, harimo gusaba ibihugu bya AU kwamagana u Rwanda, igihugu bashinja gufasha M23, gusa u Rwanda rwagaragaje kenshi ko ibi birego nta shingiro bifite.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya AU hateganyijwe ibikorwa by’ingenzi birimo kwemeza Perezida João Lourenço wa Angola nk’Umuyobozi Mukuru mushya w’uyu muryango. Haranatorwa Perezida mushya wa Komisiyo yawo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!