Uyu muryango wabashimiye mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 19 Werurwe 2025, cyabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata aho ishuri bigamo “Isomero ry’Abakuze” riherereye.
Ni igikorwa TCR yakoze mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, usanzwe wizihizwa tariki ya 8 Werurwe buri mwaka ariko n’ubundi kukaba ari ukwezi kwarahariwe umugore mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe ikurikirana ry’ibikorwa muri Trust and Care Rwanda, Ruzindaza Eric, yavuze ko ari igikorwa cyari kigamije gushimira abagore n’abakobwa biga muri iri shuri, ku buryo batinyutse bakajya kwiga batitaye ku myaka bafite bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije.
Yagize ati "Twahisemo kwifatanya n’aba bagore n’abakobwa biga muri iri shuri. Turacyari mu kwezi kwabahariwe, rero twahisemo kwifatanya na bo mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ariko kandi tunabashimira ko batinyutse bakaza kwiga ndetse bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije."
Ruzindaza yavuze ko nk’abafatanyabikorwa ba Leta, basanzwe bafasha abatishoboye kwivana mu bukene binyuze mu kwishyurira abana amashuri ndetse no gutanga amatungo, mu rwego rwo kugendera mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo guteza imbere abagore n’abakobwa ndetse no kwimakaza gahunda y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Ati “Twahisemo gushinga iri shuri kugira ngo ritange ubumenyi bwo kwiga gusoma no kwandika ku buntu ndetse ababyeyi bazana n’abana bato tubategurira amafunguro y’indyo yuzuye.”
Ruzindana yakomeje avuga ko nubwo hari ubushake bwa politiki ndetse n’ibikorwa binyuranye byo kwihutisha uburinganirwe n’ubwuzuzanye, hakiri imbogamizi ziterwa no kutamenya gusoma no kwandika ahanini biterwa n’uko abakobwa mu myaka yo hambere mu Rwanda bagiye bahura n’imbogamizi zo kuvutswa amahirwe yo kujya ku ishuri.
Ati “Izo mbogamizi zose zagiye zibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo gutinda kujya mu nzego zifata ibyemezo, kutigirira icyizere ndetse no gutinya kwitabira ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari kubera kutamenya gusoma no kwandika.”
Yasobanuye ko nka TCR babonye bakwiye guha amahirwe abahuye n’izi mbogamizi mu rwego rwo kubakura muri iri curaburindi bamazemo igihe kirekire.
Uwineza Denyse ni umubyeyi akaba n’umunyeshuri wiga mu Isomero ry’Abakuze. Yavuze ko ari amahirwe akomeye bahawe kuko kutamenya gusoma no kwandika byabateraga ipfunwe.
Yagize ati "Njye navuga ko aya ari amahirwe nabonye kuko nkiri umwana ntabwo iwacu bigeze banjyana kwiga. Bambwiraga ko kwiga ari iby’abana b’abakire njyewe bitandeba ariko ubu nyuma yo gutangira gufata aya masomo mbasha gusoma, kwandika no kubara kandi bituma mbasha gufasha abana banjye gukora umukoro bahawe ku ishuri.”
Nyirandikubwimana Angelique yavuze ko kuva yatangira kwiga, byamuhinduriye ubuzima we n’umuryango we kuko byamufashije gutangira gukora imirimo ifasha mu iterambere ry’urugo nk’ubucuruzi kandi abikesha amasomo yahawe muri iri ishuri.
Yagize ati "Naje hano nta kintu na kimwe nzi. Mbere ntaraza numvaga ubutumwa buje kuri telefone, nkajya gushaka umuturanyi akansomera ariko ubu narajijutse ndabwisomera, nkamenya ibyo banyandikiye nta we ngombye kubaza."
Nyirankezi Elizabeti ni umwarimu wigisha muri iri shuri ’Isomero ry’Abakuze.’ Yavuze ko amasomo atangirwa muri iri shuri afasha ababyeyi benshi wasangaga babana n’ipfunwe ry’uko batazi gusoma, kubara no kwandika ariko ubu bakaba bishimira ko bavuye muri iryo curaburindi.
Ishuri Isomero ry’Abakuze ryashinzwe n’Umuryango Trust and Care Rwanda muri uyu mwaka wa 2025. Ubu rifite abanyeshuri 112. Porogaramu yaryo iteganya ko baziga amezi atandatu, nyuma basimburwe n’abandi.









Amafoto: Munyemana Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!