Gahunda yo kohereza abimukira ishingiye ku masezerano Guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda muri Mata 2022, yavuguruwe mu Ukuboza 2023. Ireba abinjiye mu Bwongereza bitemewe n’amategeko ndetse n’abandi badafite uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu.
Ubwo Sunak yatangiraga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, yatangaje ko imyiteguro yo kohereza aba bimukira yamaze kunozwa mu nzego zose, ku buryo abimukira bakoherezwa mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ariko yasobanuye ko azabanza gutegereza ibizava mu matora azaba ahatanyemo na Keir Starmer wo mu ishyaka Labour ritavuga rumwe na Guverinoma.
Yagize ati “Twatangiye gufata abantu. Indege zarateguwe, ahagenewe indege harateguye, abazabaherekeza bariteguye, abashinzwe gukurikirana iki kibazo bameze neza impande zose, mbese bizaba. Nintorwa, izo ndege zizajya mu Rwanda.”
Muri Mata 2024, Sunak yatangaje ko Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kumvikana na sosiyete y’indege izatwara aba bimukira kandi ko abantu 500 bahawe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru yo kubaherekeza, mu gihe abandi 300 na bo bazategurwa.
Guverinoma y’u Rwanda na yo igaragaza ko yiteguye kwakira aba bimukira, kandi yizeza ko izabaha umutekano usesuye nk’uko Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda bawuhabwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!