StarTimes yashyize igorora abana bato izana ibiganiro byabagenewe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kanama 2020 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Ikoranabuhanga, StarTimes, yageneye abana b’imyaka itandukanye ibiganiro by’imyidagaduro no kubigisha mu gihe cy’ukwezi kose.

Ibiganiro bizajya bica kuri DreamWorks channel, shene nshya yashyizweho ku bw’abana n’indi myidagaduro mu muryango.

Abazabasha kumama akajisho kuri yi shene bazanogerwa n’ibiganiro bitandukanye bizajya binyuzwaho binogeye ijisho kandi bizajya bibashimisha.

Shene ya Star Times izwi nka ST Kids izwiho kunyuzaho n’ubundi ibiganiro byagenewe abana izakomeza nayo, gukora kandi biteganyijwe ko izanezeza abana bazabasha kuyireba ibereka ibirimo umurwano w’injangwe yo mu gasozi n’imyuka mibi.

Hari na filime yagenewe abakobwa izaba igaragaza inkuru y’abanyeshuri bazaba bafite televiziyo ku ishuri yerekana amakuru yo mu 2030. Hari kandi izindi filime z’abana bato cyane zizanyuzwa kuri CBeebies n’izo kuri Nickelodeon zizaba zigenewe cyane ingimbi n’abangavu.

Toonami yo izafata neza abakunzi ba filime zigaragaza ubutwari budasanzwe ndetse bazajya bashyirirwaho nibura ibice bibiri.

Ku wa 15 Kanama, ST Movies Plus izerekana Stuart Little 2 aho Stuart na Snowbell bazazenguruka umujyi bashaka gutabara inshuti yabo ; ibintu bizatuma abantu bishima mu buryo budasanzwe kubera uburyo ikinnyemo.

Baby TV na Da Vinci zizafasha abana batangiye kwiga kugenda n’abandi bakuru, ku bijyanye n’Isi ari nako bishima. StarTimes kandi iri gufasha abana kwiga bari mu rugo yifashishije televiziyo zo mu Rwanda nka Isango TV, Prime TV, BTN TV, RTV, TV10 na TV1.

Umukozi ushinzwe Itumanaho n’Iyamamazabikorwa muri StarTimes, Terimbere Vlady, yavuze ko bishimye ku bw’ibi ndetse anavuga ko abana nabo bagiye kwishima, atari ibyo gusa kandi bakaba bagiye kwiga bafite umudendezo mu gihe icyorezo cya COVID19 cyatumye batakibasha kuva mu ngo bajya mu mashuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .