Tariki ya 6 Nyakanga 2024 nyuma y’iminsi ibiri ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ritsinze amatora y’Inteko Ishinga Amategeko ni bwo Starmer yatangaje ko ahagaritse iyi gahunda yari yaratangijwe na guverinoma y’abasigasire amahame y’u Bwongereza (Conservatives).
Starmer yasobanuye ko impamvu yahagaritse iyi gahunda ari uko itigeze ikumira abimukira binjira mu Bwongereza bitemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.
Umusesenguzi wa politiki, Clare Muldoon, mu kiganiro yagiriye kuri GB News, yagaragaje ko iyi gahunda yatumaga abimukira batinya kujya mu Bwongereza, ariko ko nyuma y’aho ihagaritswe, bumva bagomba kukijyamo kuko nta mpungenge baba bafite zo koherezwa mu kindi gihugu.
Yagize ati “Yavuze ko gahunda y’u Rwanda nta musaruro yatanze mu gukumira. Kubera ko yahagaritswe, buri wese yumva nta kibazo atewe no kuza. Abaza n’ubwato muri uyu mwaka ni ibihumbi 19.”
Abakozi bashinzwe umutekano wo ku mipaka y’u Bwongereza bateganya kwigaragambya guhera tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 3 Nzeri 2024, basaba guverinoma kwita ku mibereho yabo.
Aba bakozi bakora akazi ko gukumira abimukira bagaragaza ko bishimira kurinda umutekano wo ku mipaka y’igihugu cyabo, ariko ko bitewe n’uko Leta itumva ikibazo cyabo, bamwe muri bo bajya gushaka akandi kazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!