Aba bayobozi batandukanye ndetse n’urubyiruko rukorera muri iki kigo, babigarutseho nyuma yo gusura urwibutso aho bavuga ko bibafasha mu gukomeza kubumbatira amateka y’u Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri iki kigo, Rosine Mukarurega, yabwiye IGIHE ko abashoramari batandukanye bakwiriye gukangukira kurushaho gusura inzibutso kuko bizafasha abakozi babo mu gukomeza kumenya amateka y’u Rwanda.
Ati “Ubutumwa nagenera abantu bigize ba ntibindeba bafite sosiyete zitandukanye zikorera mu Rwanda, nabakangurira gusura inzibutso n’iyo rutaba urwa Gisozi, haba harimo amateka agaragaza uko Jenoside yakozwe n’uko yeteguwe, n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yaho.”
Yavuze ko by’umwihariko Reportage Properties Rwanda, bahisemo gusura urwibutso, cyane ko benshi mu bakozi bafite ari abanyamahanga abandi bavutse nyuma ya Jenoside.
Ati “Twaje hano ku Rwibutso nka sosiyete ikorana n’abanyamahanga benshi kugira ngo bige, banamenye amateka yacu. 30% ni abanyamahanga ni na yo mpamvu twahisemo gusura urwibutso. Ntabwo ari ubwa mbere aba banyamahanga bari bumvise Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kugera hano batumye barushaho gusobanukirwa.”
Yakomeje agira ati “Twatekereje cyane cyane no ku rubyiruko kuko 80% by’abo dukoresha bavutse nyuma ya Jenoside. Na bo ni umwanya babonye wo kwiga no kubyibonera noneho kuko abenshi bavutse byararangiye.”
Yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, we yabaye afite imyaka icyenda ndetse akaba yarayiburiyemo umuryango we urimo ababyeyi n’abavandimwe.
Ati “Nanjye narayibonye, nanabyibuka. Iyo mbonye ibintu nk’ibi binsubiza muri cya gihe, ni ibintu biteye ubwoba uko ubibonye biba bishya. Isomo twakuyemo ni uko bitazongera kuba. Igihugu cyariyubatse dufite amahoro tutigeze tugira ukundi.”
Noella Shyaka ushinzwe ibijyanye n’iyamamazabikorwa muri iki kigo, yavuze ko gusura urwibutso by’umwihariko ari ukwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakomeje ashishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubaka igihugu no kugira uruhare mu kurinda ko ibyabaye bitazongera, bagakosora abantu batandukanye bagoreka amateka kuko intambara y’amasasu yarangiye ubu hakaba hasigaye iyo guhangana n’abagoreka amateka n’abafobya Jenoside.
Na we yashishikarije amasosiyete atandukanye gukomeza kumenyekanisha amateka meza y’u Rwanda, bakabikora nk’uko babikora bamenyekanisha ibyo bakora umunsi ku wundi.
Ati “Nk’uko usanga amasosiyete menshi aharanira kwamamaza ibyo akora yaba hanze no mu Rwanda, uko bagerageza kwamamaza ibikorwa byabo ni na ko bakwiriye kwamamaza amateka y’u Rwanda mu buryo bwiza. Nyuma ya Jenoside icyo abantu bari bazi ku Rwanda, ni Jenoside ariko ubu buri muntu wese ukorera mu Rwanda icyo akwiriye gukora ni ukwamamaza u Rwanda rwiza rufite amahoro kandi rutuje.”
Yavuze ko undi mukoro ari uko abakoresha bakwiriye kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose rishobora kwinjira mu bigo bayobora, kuko ryaba intandaro yasubiza u Rwanda mu icuraburindi rwavuyemo.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!