00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia yatangiye guharurirwa inzira iyinjiza muri EAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Mutarama 2023 saa 03:42
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba watangiye gusuzuma byeruye niba Somalia ishobora kwemererwa kwinjira muri EAC nk’umunyamuryango wa munani.

Itsinda ry’Inzobere rishinzwe gusuzuma niba Somalia yemerewe kwinjira muri EAC ryatangiye urugendo muri iki gihugu ku wa 25 Mutarama, rizarusoza ku wa 3 Gashyantare 2023.

Iri tsinda riyobowe n’Umurundikazi Tiri Marie Rose rizareba niba Somalia yujuje ibisabwa biyemerera kwinjira muri uyu muryango nk’uko bigenwa n’amasezerano yawushyizeho.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, yavuze ko izo nzobere zizibanda ku gusaba Somalia gusoza raporo izerekwa abaminisitiri ba EAC kugira ngo izaganirweho mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu iteganyijwe mu mpera za Gashyantare 2023.

Yagize ati “Itsinda rizasuzuma ryitezweho kwerekana ibyo ryagezeho bifitanye isano n’amategeko, amabwiriza, imishinga n’imikoranire ishobora kubaho n’ibindi bihugu bya EAC.’’

Yanasobanuye ko hazasuzumwa ingamba z’iterambere rya Somalia na gahunda z’imikoranire mu bijyanye n’ibikorwaremezo, ingufu, uburezi, siyansi, amahoro n’umutekano ndetse n’imikoranire mpuzamahanga.

Yongeyeho ko Somalia ifite ubutaka [buri ku nkombe] bureshya n’ibilometero 3000 muri Afurika, buhuza Afurika n’Umwigimbakirwa ‘Arabian Peninsula’, agace k’ubucuruzi kabarizwamo ibihugu birimo Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Saudi Arabia, United Arab Emirates (UAE), Yemen na Iraq.

Somalia isangiye imipaka n’ibihugu bya EAC birimo Kenya ndetse abayituye bafite amateka, umuco, imyitwarire ijya gusa n’iy’abatuye mu bihugu bya EAC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, Abshir Omar, yatangaje ko biteguye kwakira itsinda ry’inzobere za EAC.

Ati “Abanya-Somalia basanze mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba. Batangiye kwihuza na bagenzi babo na mbere yo gusaba byemewe kwinjira muri EAC.’’

Somalia yasabye kwinjira muri EAC mu 2012 ariko kuva icyo gihe ubusabe bwayo ntiburasubizwa ku mpamvu zitandukanye.

EAC yashinzwe mu 1967, icyo gihe yari igizwe n’ibihugu bitatu ari byo, Uganda, Kenya na Tanzania.

Mu 1970, uyu muryango wahagaritse imirimo yawo kubera igitugu cya Idi Amin, ubwo yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda.

EAC yongeye gusubukura imirimo yawo mu 1990 n’ibihugu byayitangije, nyuma hiyongeraho u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

Muri Nyakanga 2022, ni bwo EAC yakiriye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’umunyamuryango mushya, kiba icya karindwi mu biyigize.

Ku wa 8 Kamena 2019 ni bwo Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yandikiye Perezida Paul Kagame wari uyoboye EAC, amubwira igihugu cye gifite ubushake bwo kwinjira muri uyu muryango.

Somalia niyemererwa kwinjira muri EAC izaba ibaye igihugu cya munani mu biyigize nyuma ya Uganda, Kenya, Tanzania, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo na RDC.

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud n'Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .