Ibi birego byumvikanye ubwo abahagarariye guverinoma z’ibi bihugu bahabwaga ijambo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye ku cyicaro cyawo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ihembe rya Afurika ririmo ibihugu nka Ethiopia, Somalia, Djibouti na Eritrea. Ni akarere gahorana impungenge zo kwibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Al Shabaab ufite ibirindiro muri Somalia.
Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Hamza Abdi Barre, yatangaje ko Ethiopia ishaka kwiyomekaho igice cya Somaliland kiri mu majyaruguru y’igihugu cyabo kugira ngo igere ku nyanja.
Aya magambo ashingira ku masezerano guverinoma ya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagiranye na Pereizda wa Somaliland muri Mutarama 2024, yo kuyitiza icyambu kireshya n’ibilometero 12 gikoze ku mujyi wa Berbera.
Yagize ati “Somalia ihanganye n’ikibazo yatewe n’ibikorwa biheruka bya Ethiopia, bivogera ubusugire bw’ubutaka bwacu. Kugerageza kwa Ethiopia kwiyomekaho ibice bya Somalia igamije kugera ku nyanja ntabwo byemewe n’amategeko kandi ntibikwiye.”
Barre yatangaje ko “ubushotoranyi” bwa Ethiopia bushobora guhungabanya umutekano w’Ihembe rya Afurika ryose, yongeraho ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kurwanira ubutaka bwacyo.
Mu gihe Ethiopia ikomeje ubufatanye na Somaliland, Somalia na yo yatangiye kwiyegereza Misiri, iyoherereza intwaro nyinshi. Ibi bica amarenga ko intambara ishobora kurota, hatabayeho imishyikirano.
Misiri isanzwe ifitanye amakimbirane na Ethiopia, ashingiye ku kuba Ethiopia yarubatse urugomero runini rwa ‘Grand Renaissance’ ruri ku ruzi rwa Nile ibihugu byombi bihuriyeho.
Kuva mu 2011, Misiri yamaganye umushinga wo kubaka uru rugomero, isobanura ko ruzatuma amazi meza ikomora kuri uru ruzi agabanyuka, ariko Ethiopia yabirenzeho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Taye Atske-Selassie Amde, yagaragarije Inteko Rusange ko nubwo ibihugu byateye intambwe ikomeye mu kurwanya iterabwoba mu Ihembe rya Afurika, “abantu bo hanze yaryo” bashaka kuyisubiza inyuma.
Amde wakomozaga ku ntwaro Misiri yohereje muri Somalia, yagize ati “Ibikorwa biheruka by’abantu bo hanze y’akarere k’Ihembe rya Afurika bisubiza inyuma iyi ntambwe. Ariko ntabwo Ethiopia izakomwa mu nkokora muri gahunda yo kurwanya iterabwoba.”
Uyu muyobozi yasabye Misiri guhagarika ibikorwa yise bibi, asaba umuryango mpuzamahanga kubungabunga ibyagezweho mu kurwanya iterabwoba mu Ihembe rya Afurika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Ahmed Mohamed Abdelatty, arahabwa ijambo mu Nteko Rusange ya Loni kuri uyu wa 28 Nzeri 2024. Byitezwe ko na we ashobora kuvuga ku makimbirane igihugu cyabo gifitanye na Ethopia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!