Uyu mugabo w’imyaka 45, yatawe muri yombi ku itariki ya 16 Gicurasi akekwaho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zaramukiye ku rugo rwe ziri kumusaka.
Tariki ya 17 Gicurasi hari habaye inama y’inzego z’umutekano igamije kwigira hamwe ibijyanye na Sergeant Robert, na cyane ko uyu mugabo yatorotse Igisirikare cy’u Rwanda ndetse akaba akekwaho ibyaha byo gufata ku ngufu umwana we, ibyo agomba kwisobanuraho imbere y’ubutabera.
Kuri uwo munsi kandi umunyamateko we yari yandikiye Minisitiri w’Intebe wa Uganda amusaba gukurikirana ikirego cy’umukiliya we, na cyane ko yavugaga ko afite icyangombwa cy’ubuhunzi, bityo bidakwiriye ko yoherezwa mu Rwanda. Amakuru avuga ko azajya yitaba Police buri minsi ibiri
Sgt. Maj. Kabera, ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamamaye mu myaka icumi ishize nk’iyo yise ’Impanda’ n’izindi. Yagiye aririmba kandi izindi ndirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda dore ko ari n’umwe mu bari bagize itsinda ry’ingabo z’igihugu riririmba rizwi nka ’Army Jazzy Band.’

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!