Muri iki kiganiro cyabereye ku murongo wa telefoni kuri uyu wa 2 Mata 2025, Minisitiri Djuric yashimangiye ko ibi bihugu byombi bifitanye umubano mwiza, watangiye mu gihe cya Repubulika ya Yugoslavia.
Minisitiri Duric yabwiye Nduhungirehe ko ibihugu byombi byakongerera imbaraga ubufatanye mu nzego zitandukanye, hagamijwe inyungu za buri ruhande, bikanatuma umubano wabyo urushaho kuba mwiza.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yasobanuye ko Ambasaderi Nduhungirehe na Djuric barebeye hamwe izindi nzego ibihugu byombi byakwaguriramo ubufatanye.
Minisitiri Djuric yasobanuye ko kuva mu 2017, Serbie yagennye tariki ya 25 Gicurasi nk’umunsi wahariwe ubucuti n’Abanyafurika, ashimangira ko muri rusange iki gihugu gishaka gukomeza umubano n’ibihugu byose bya Afurika.
Uyu mudipolomate mukuru wa Serbie yaboneyeho gutumira u Rwanda mu imurikabikorwa ridasanzwe rizabera muri iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi mu mwaka wa 2027, agaragaza ko afite icyizere ko ruzaryitabira.
Muri Mata 2023, Minisitiri w’Ubucuruzi wa Serbie, Tomislav Momirovic, yagiriye uruzinduko i Kigali, hasinywa amasezerano yemerera u Rwanda gukura ingano n’ibigori muri iki gihugu, na rwo rukoherezayo icyayi n’ikawa.
Muri urwo ruzinduko, Guverinoma z’ibihugu byombi zanasinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga, yafunguriye abanyeshuri amarembo kugira ngo bajye guhaha ubumenyi muri Serbie.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!