Iri murikabikorwa riri kubera muri kubera mu mujyi wa Dakar kuva tariki ya 28 Ugushyingo kugeza ku ya 15 Ukuboza 2024. Ku nshuro ya 32 ribaye, ibigo 20 byo mu Rwanda ni byo byaryitabiriye.
Uyu munsi wa 29 Ugushyingo wahariwe u Rwanda, aho ibi bigo byamuritse ibikorerwa mu Rwanda binyuranye, birimo ibikomoka ku buhinzi, imideli, ibikoresho na serivisi by’ikoranabuhanga, iz’ubukerarugendo n’inganda.
Ambasaderi Karabaranga mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko "U Rwanda na Guinea ni ibihugu by’abashyitsi b’imena. Tariki ya 29 Ugushyingo ni umunsi wahariwe u Rwanda ’Rwanda Day’, ni amahirwe adasanzwe yo kwerekana ishoramari ryarwo mu kurengera ibidukikije, ndetse no kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda."
Kuba u Rwanda rwaratoranyijwe nk’igihugu cy’umushyitsi w’Imena muri FIDAK 2024 bishimangira umubano mwiza uri hagati yarwo na Sénégal.
U Rwanda ni igihugu cyashoboye kwiyubaka binyuze mu kugira icyerekezo cyagutse cy’iterambere ry’ubukungu bwacyo.
Muri iri murikagurisha, ruzagaragaza ibisubizo rwishatsemo mu ngeri zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, inganda ndetse no kugaragaza uko igihugu cyabashije kwigira no kwishakamo ibisubizo.
FIDAK 2024 ishyize imbere ubukerarugendo, akaba ari rumwe mu rwego u Rwanda rwateyemo intambwe ishimishije mu myaka 30 ishize.
U Rwanda ruzwi nk’igihugu cyashyize imbere kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ruzerekana ibanga rwakoresheje mu guteza imbere ubukerarugendo.
Muri FIDAK2024, imurikagurisha n’ibiganiro bitandukanye bizabaho, bizibanda ku guhuza iterambere ry’ubukungu no kurengera ibidukikije ku bihugu bya Afurika.
Muri ibi bikorwa kandi u Rwanda ruzamurika ibijyanye n’umuco nyarwanda urimo kubumba, indyo nyarwanda n’umuziki n’imbyino gakondo.
Kwitabira iryo murikagurisha kandi ku Rwanda bishimangira akamaro k’imikoranire mpuzamahanga mu bihugu bya Afurika.
U Rwanda na Sénégal bisangiye intego ishingiye ku iterambere ry’ubukungu, guteza imbere akarere no gusangira ubumenyi.
Ibyo bizazamura iterambere ry’ibihugu byombi ryiyongera ndetse n’iry’umugabane wa Afurika muri rusange binyuze mu guteza imbere ubucuruzi imbere mu bihugu biwugize.
FIDAK 2024 ni urubuga ku ishoramari n’abashoramari bo mu Rwanda n’ahandi binyuze mu kumurika ibyo bakora ku ruhando mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!