00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Scovia Mutesi yatorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 November 2024 saa 07:00
Yasuwe :

Umunyamakuru Scovia Mutesi kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024 yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), asimbuye Cléophas Barore wayiyoboraga kuva mu Ukuboza 2016.

Mutesi washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo yari umukandida rukumbi, kuko Rwanyange Réné Anthèrw wa Panorama yemeye kumuharira amajwi ye, nk’umuntu azi neza kuko bakoranye, kandi akaba ari umugore.

Rev Past Uwimana Jean Pierre wigisha mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’itangazamakuru n’itumanaho, yatorewe umwanya w’Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RMC. Kuri uyu mwanya, yari umukandida rukumbi.

Ku mwanya w’Umunyamabanga wa biro y’Inama y’Ubutegetsi ya RMC, hatowe Nyirarukundo Xavera w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA). Na we yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya.

Abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi batowe muri barindwi bayigize, barimo bane babanje gutorwa, barimo: Rwanyange wagize amajwi 67, Philbert Girinema wa IGIHE wagize amajwi 50, Mutesi wagize amajwi 80 na Nyirarukundo wagize amajwi 31.

Muri rusange bane mu bagize Inama y’Ubutegetsi nshya ya RMC batowe n’abanyamakuru 142, buri wese atora umukandida w’umugabo n’uw’umugore, hashingiwe ku ihame ry’uburinganire mu miyoborere y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Abanyamakuru batandatu ni bo bahataniye imyanya ine. Ubwo biyamamazaga, basezeranyije bagenzi babo ko biteguye guteza imbere umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, kugira ngo ukorwe kinyamwuga kurushaho, unarusheho kubahwa.

Bane bagize Inama y’Ubutegetsi nshya ya RMC biyongereye kuri batatu batanzwe n’abafatanyabikorwa b’umuryango w’abanyamakuru: Rev Past Uwimana watanzwe na Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Liberata w’ihuriro rya sosiyete sivile na Muhirwa Ngabo Audace watanzwe n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda.

Barore yashimiye bagenzi be bakoranye “mu bihe bigoye, mu bihe bikomeye, ariko abagize Inama y’Ubugetsi bakoranye ubwitange, ubunyangamugayo”, ahamya ko we na bagenzi be basize RMC ifitiwe icyizere n’abanyamakuru ndetse n’abaturage kubera ko bayiyambaza.

Yaboneyeho gusaba abagize Inama y’Ubutegetsi nshya gukora neza, asaba n’abanyamakuru kuyigirira icyizere.

Mutesi yavuze ko atewe ishema no kuyobora abanyamakuru “b’abahanga, bashishoza kandi baharanira uburenganzira bwabo". Yasabye abanyamakuru gukomeza iyi migirire.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi nshya ya RMC yasabye abanyamakuru kumufasha guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, agira ati “Uruhare rwanyu ni yo ntsinzi yanjye kandi ni yo ntsinzi yacu”.

Yatangaje ko atazahindura akazi ke, kuko azakomeza gukora nk’umunyamakuru, abangikanye iyi nshingano n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, asaba abayobozi b’ibinyamakuru kumufasha kunoza kurushaho uyu mwuga.

Mu bakandida batandatu, hatowemo bajya mu Nama y'Ubutegetsi ya RMC
Umuryango w'abanyamakuru ni wo watoye abagize Inama y'Ubutegetsi n'abayobozi bayo
Cléophas Barore yagaragaje ko asize RMC ifitiwe icyizere
Mutesi Scovia yavuze ko nubwo ari Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi, azakomeza akazi k'itangazamakuru nk'uko bisanzwe
Rev Past Uwimana Jean Pierre (uri kumwe na Barore) ni Umuyobozi Wungirije w'Inama y'Ubutegetsi ya RMC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .