00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safari Christine wayoboraga Ibuka-Hollande yitabye Imana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 March 2025 saa 01:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Safari Christine wayoboraga Ibuka mu Buholandi (Ibuka-Hollande) yitabye Imana, anihanganisha umuryango we.

Minisitiri Nduhungirehe yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa Safari wayoboraga Ibuka mu Buholandi anakomeza umugabo we n’abana asize.

Yakomeje ati “Christine warwanye urugamba rwiza rwo kwibuka, ubumwe n’ubudaheranwa ndetse no kurwanya ipfobya rya Jenoside. Nk’uwabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi wagize amahirwe yo gukorana nawe nzahora nshimira ubushuti bwawe, ubutwari bwawe, kwihangana kwawe n’ibyo wagezeho by’agaciro.”

Safari Christine binyuze mu bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ndetse na Ibuka muri icyo gihugu, yagize Uruhare mu bikorwa birimo ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gukorana mu birebana n’ubutabera.

IBUKA mu Buholandi yagize uruhare rukomeye mu gushakisha abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera baryozwe ibyo bakoze.

Uyu mugore yagize uruhare kandi ku gukora ubuvugizi ngo Leta y’u Buholandi ibafashe kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bifuzaga kujya barukoresha mu gihe cyo kwibuka.

Nyuma y’ubuvugizi yakoze, ku wa 19 Mata 2023 ni bwo mu Bwami bw’u Buholandi hatashywe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe Safari Christine yavuze ko uru rwibutso ari ikintu gikomeye cyane kuri we no ku bandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’undi wese wumva aya mateka kuko areba Isi yose.

Ati “Uru rwibutso ni ikintu kizadufasha abapfobyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, ruzaba kandi imfashanyigisho. Tuzajya tuharuhukira, twibuka abacu. Ni igikorwa gikomeye cyane kuri Ibuka-Hollande. U Buholandi ni bwo bwari busigaye mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi butari bufite urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi baradufashije byinshi mu bijyanye n’ubutabera.”

Safari Christine wayoboraga Ibuka mu Buholandi yitabye Imana
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashenguwe n’urupfu rwa Safari Christine wayoboraga Ibuka mu Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .