00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SADC yemeje ko ingabo zayo ziri kuva muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 May 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) wemeje ko ingabo zawo zari zimaze umwaka n’igice mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri gutaha, zinyuze mu Rwanda.

Tariki ya 29 Mata hatashye icyiciro cya mbere cy’abasirikare bake ba SADC ndetse n’ibikoresho bifashishaga mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC birimo intwaro n’ubwato.

Uyu muryango wagize uti “Ziri gutaha zikoresheje umuhanda, zinyuze mu Rwanda, zigakomereza mu bihugu zaturutsemo.”

Izi ngabo ziri kuva mu bigo byazo mu Mujyi wa Goma, zigakomereza ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda. Nyuma yaho, zitangira urugendo rurerure mu muhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo mbere yo kwinjira muri Tanzania.

Ni igikorwa cyabaye gitinze kuko habanje kuba ubwumvikane buke hagati ya SADC n’ihuriro AFC/M23 rigenzura Umujyi wa Goma izi ngabo zibamo, kuko zo zashakaga gukoresha inzira yo mu kirere zitaha.

SADC yatangaje ko igikorwa cyo gucyura aba basirikare cyubahiriza umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango tariki ya 13 Werurwe wo guhagarika ubutumwa bwabo.

Yasobanuye kandi ko iki gikorwa gishingiye ku masezerano abayihagarariye mu rwego rwa gisirikare bagiranye na AFC/M23 ubwo bahuriraga i Goma tariki ya 28 Werurwe.

SADC yatangaje ko izakomeza gushyigikira gahunda ya dipolomasi na politiki igamije gufasha Uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro n’umutekano birambye.

Ubutumwa bwa SADC mu Burasirazuba bwa RDC bwatangiye mu Ukuboza 2023. Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ni zo zabwitabiriye.

Mu cyiciro cya mbere, hatashye abasirikare bake ba SADC
Iyi modoka igaragaramo abasirikare ba Afurika y'Epfo
Ubwato buri mu bikoresho ingabo za SADC zifashishaga mu burasirazuba bwa RDC
Aya makamyo yari yikoreye intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .