00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SADC yaganiriye ku hazaza h’ingabo zayo muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 March 2025 saa 07:46
Yasuwe :

Ibihugu bitanu muri 16 bigize umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) byaganiriye ku hazaza h’ingabo zabyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki kiganiro cyabereye mu nama y’umutekano yifashishije ikoranabuhanga ry’iyakure ku wa 6 Werurwe 2025, mu gihe ingabo z’uyu muryango zirenga 1000 zibayeho nk’imbohe mu bigo bya gisirikare biri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Izi ngabo zigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva wafata umujyi wa Goma n’inkengero zawo mu mpera za Mutarama 2025. Ziri mu bigo by’iz’Umuryango w’Abibumbye.

M23 yasabye SADC gucyura izi ngabo, isobanura ko nta mahoro zishobora kuzana mu burasirazuba bwa RDC, ahubwo ko zenyegeza intambara gusa uyu muryango ntacyo urasubiza ku mugaragaro.

Nubwo bimeze bityo, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi we yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo z’igihugu cyabo ziri muri RDC, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na we aca amarenga ko izabo zizataha.

Tanzania isanzwe iyobora ishami rya SADC rishinzwe igisirikare n’umutekano, yo igaragaza ko uyu muryango uzakora ibishoboka byose mu gushyigikira RDC, nk’uko Perezida Samia Suluhu Hassan yabishimangiye muri iyi nama.

Ntabwo abakuru b’ibi bihugu byo muri SADC batangaje imyanzuro bafatiye muri iyi nama yatangajwe, gusa ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa SADC byasobanuye ko izagezwa ku bihugu byose by’uyu muryango ubwo bazahurira mu nama idasanzwe iteganyijwe mu minsi iri imbere.

Iyi nama ibaye nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bya SADC bahuriye n’ab’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) i Dar es Salaam tariki ya 8 Gashyantare 2025, mu nama bafatiyemo imyanzuro itandukanye y’uburyo uburasirazuba bwa RDC bwabona amahoro arambye.

Mu myanzuro bafashe harimo ko impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC zigomba guhagarika imirwano n’ubushotoranyi, Leta ya RDC ikaganira n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23.

Iyi nama yarebaga ku hazaza h'ingabo za SADC ziri mu burasirazuba bwa RDC
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ni we wayoboye iyi nama
Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .