Umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzurira ingabo za SADC mu bigo bya gisirikare biri mu nkengero z’umujyi wa Goma na Sake, ni wo wasabye ko zasubira mu bihugu byazo kuko zidashobora kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko gishingiye ku makuru cyahawe, inama y’abakuru b’ibihugu bya SADC ishobora gushyira iherezo ku butumwa bw’uyu muryango mu burasirazuba bwa RDC.
Ibihugu bitanu muri 16 bigize SADC birimo bitatu bifite ingabo muri RDC (Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi), tariki ya 6 Werurwe 2025 byahuriye mu nama y’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, bitegura raporo.
Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa SADC biherutse gutangaza ko iyi raporo izagezwa ku bakuru b’ibihugu bazitabira inama idasanzwe iteganyijwe ku itariki itaremezwa, gusa ntibyasobanuye ibiyikubiyemo.
Ikinyamakuru The Africa Report cyasobanuye ko mu nama ya tariki ya 6 Werurwe, hatanzwe igitekerezo cyo gucyura ingabo za SADC ziri mu burasirazuba bwa RDC, nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bazigize imfungwa z’intambara, bica amarenga ko nta hazaza ubutumwa bwazo bufite.
Ubwo abasirikare 18 ba SADC bari bamaze gupfira mu mirwano yabereye i Sake no mu nkengero zaho, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yategetse ko abasirikare b’igihugu cyabo zitaha.
Perezida Cyril Ramaphosa na we yaciye amarenga ko Afurika y’Epfo izacyura ingabo ziri mu butumwa bwa SADC muri RDC, ku rundi ruhande agaragaza ko igihugu cyabo cyiteguye gukomeza gufasha Abanye-Congo kubona amahoro.
Tanzania ntacyo yavuze ku giti cyayo, ariko Perezida Samia Suluhu Hassan, nk’umuyobozi w’akanama ka SADC gashinzwe umutekano k’uyu muryango, yagaragarije mu nama yo ku wa 6 Werurwe ko uyu muryango uzakomeza gushyigikira SADC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!