00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SADC igiye kuganira ku ngabo zayo zagizwe imbohe na M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 March 2025 saa 02:48
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bagiye kuganira ku hazaza h’ingabo zawo zagizwe imbohe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa SADC byemeje ko iyi nama idasanzwe yari imaze igihe itegerejwe izaba tariki ya 13 Werurwe 2025, bisobanura ariko ko izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure.

Izakurikira iyabaye tariki ya 6 Werurwe, yahuzaga abakuru b’ibihugu bitanu muri 16 bigize SADC. Icyo gihe bafashe imyanzuro izagezwa ku bakuru b’ibihugu byose by’uyu muryango.

SADC imaze iminsi ku gitutu nyuma y’aho abasirikare 18 bapfiriye mu mirwano bari bahanganyemo na M23 mu mpera za Mutarama 2025, yabanjirije ifatwa ry’umujyi wa Goma.

Nyuma yo gutsindwa, aba basirikare baturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi bahungiye mu bigo by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu nkengero za Goma na Sake, aho bazengurutswe na M23.

Mu bihe bitandukanye, M23 yasabye SADC gucyura aba basirikare barenga 1000, isobanura ko badashobora kuzana amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, ahubwo ko benyegeza intambara.

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi muri Gashyantare 2025 yatangaje ko abasirikare babo bazava muri RDC, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na we aca amarenga ko n’ab’igihugu cyabo bazataha.

Mu nama yabaye tariki ya 6 Werurwe, abakuru b’ibihugu bitanu bagejejweho igitekerezo cyo kuba ingabo za SADC zisigaye muri RDC zataha, hagashyigikirwa ibiganiro hagati y’impande zishyamiranye.

Ntabwo icyo abakuru b’ibi bihugu bemeranyijeho icyo gihe cyamenyekanye. Ikizwi ni uko ari cyo kiri muri raporo bateganya kugeza bagenzi babo bazahurira mu nama idasanzwe tariki ya 13 Werurwe.

Inama yabaye ku wa 6 Werurwe yateguriwemo raporo izagezwa ku nama idasanzwe ya SADC yose
Inama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu bya SADC izaba tariki ya 13 Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .