Mu Ukuboza 2023, ingabo 2900 z’iki gihugu zoherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zihurirayo n’izindi zaturutse muri Tanzania na Malawi. Muri rusange, zose hamwe zibarirwa mu 5000.
Kugira ngo ingabo za Afurika y’Epfo zikore akazi kazijyanye neza, zari zikeneye ama-Rand miliyari 2,4 mu mezi 12 y’ubu butumwa gusa ayabonetse mu kigega cya Leta ni ama-Rand miliyari 2,1.
Ubwo Umuyobozi mu ngabo za Afurika y’Epfo ushinzwe ibikorwa bihuriweho, Lt Gen Siphiwe Lucky Sangweni, aheruka mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko nta gahunda ihari yo kongera ingabo muri RDC mu gihe amafaranga akenewe yaba atabonetse.
Lt Gen Siphiwe wasubizaga ikibazo cy’umudepite Carl Niehaus uhagarariye ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters), yagize ati “Ubu nta gahunda yo koherezayo abandi basirikare mu gihe amafaranga akenewe ataraboneka.”
Depite Niehaus kuri uyu wa 29 Kanama 2024 yatangaje ko mu gihe ingabo za Afurika y’Epfo zidafite ibikenewe mu bikorwa byazo muri RDC, umutekano wazo uri mu kaga kandi ko zikwiye gutaha.
Yagize ati “EFF iracyashimangira ko mu gihe cyose ingabo zacu ziri muri RDC zitabona ibyo zikeneye, umutekano wazo ugakomeza gutera impungenge, zose zikwiye gutaha.”
Inzobere mu gisirikare, Helmoed-Römer Heitman, yatangarije ikinyamakuru The Citizen ko ingabo 5000 za SADC ziri muri RDC zifite intege nke, kandi ko zishobora kuzagabanyuka.
Heitman yagaragaje ko bidashoboka ko ingabo 5000 zagarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC mu gihe byananiye iz’Umuryango w’Abibumbye zigera ku 15000.
Uyu Munyafurika y’Epfo wamaze imyaka 26 mu ngabo z’iki gihugu abona ko byibuze ingabo za SADC ziri hagati ya 15.000 na 20.000 ari zo zashobora kugarura amahoro n’umutekano muri RDC, mu gihe zaba zifite indege zihagije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!