RwandAir yamaganye amakuru yo gufatwa kw’inkongi kwa moteri y’indege yayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mutarama 2020 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Sosiyete nyarwanda itwara abantu mu ndege, RwandAir yamaganye amakuru yatangajwe ku wa Gatatu ko moteri z’imwe mu ndege zayo yafatiwe n’inkongi y’umuriri i Tel Aviv muri Israel, isobanura ko icyabaye ari umuriro wagaragaye mu cyuma gisohora umwotsi mu ndege (tailpipe/échappement) bikaba ari ibintu bikunze kubaho igihe amavuta atwara indege atonyangiye muri icyo cyuma.

Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko imwe muri moteri z’indege za RwandaAir, B737-800 NG ikora ingendo Tel Aviv -Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro.

RwandAir yahise ibinyomoza, isobanura ko byari impanuka yoroheje yahise ishakirwa umuti, urugendo rugakomeza nubwo rwakerereweho gato.

RwandAir yagize iti “Hari amakuru y’ibihuha ari gukwirakwizwa ko habayeho inkongi y’umuriro ya moteri y’imwe mu ndege zacu. Indege yacu yavaga Tel Aviv ijya i Kigali yagize ikibazo cy’umuriro wagaragaye mu cyuma gisohora umwotsi ubwo yari itarahaguruka. Ibi ni ibintu bisanzwe mu gihe habayeho ko amavuta atabyajwe ingufu atonyangiye ku mpera z’icyuma gisohora umwotsi.”

Bakomeje bagira bati “Urugendo rwakerereweho kugira ngo umutekano w’abagenzi ubungabungwe ariko nyuma baje kugera i Kigali amahoro.”

Inzobere mu by’ingendo z’indege bagaragaza ko umuriro ushobora kugaragara mu cyuma gisohora umwotsi ntaho ihuriye n’inkongi ya moteri y’indege.

Uyu muriro mu cyuma gisohora umwotsi wakira hanze ya moteri ndetse ikipe ishinzwe gutwara abantu mu ndege ntihita ibona ikimenyetso ko uwo muriro uhari, nk’uko bigenda iyo ari inkongi ifashe moteri.

Umwe mu bakoresha Twitter wiyise @AeroSkippah yagize ati “Iyo bibaye akenshi biba biturutse ku mavuta yatonyangiye mu cyuma gisohora umwotsi, hanyuma moteri yatangira hakaka umuriro. Moteri rero ihita izimywa, umuriro bakawuzimya hanyuma bakongera bakayatsa.”

Umupilote w’Umunyamerika, Rick Luiz yavuze ko inshuro nyinshi abantu bitiranya umuriro wo mu cyuma gisohora umwotsi n’inkongi yibasira moteri.

Yagize ati “Ikibitandukanya n’inkongi ya moteri ni uko umuriro wo mu nkongi uturuka muri moteri ubwayo, hafi y’aho amavuta atwikirwa akavamo ingufu zitwara indege, bigakomeza mu cyuma gikwirakwiza ingufu zavuye mu mavuta n’ibice byegereye.”

Inzobere mu bijyanye n’umutekano w’indege, Michel Palomeque ivuga ko inkongi iturutse mu cyuma gisohora umwotsi iba idakanganye kuko n’iyo ibaye isatira ahari ibyuma bijyana ingufu zivuye mu mavuta y’indege (turbine).

Nta kibazo gikomeye kibaho kubera ko ibyo byuma biba bikoze mu buryo bukomeye ku buryo bitoroshye gufatwa n’inkongi.

Kubera ko muri ibyo byuma bijyana ingufu zivuye mu mavuta yatwitswe nta twuma dutanga amakuru y’inkongi tubamo, iyo umuriro watse mu cyuma gisohora umwotsi w’indege abari imbere batwaye indege ntibabimenya.

Kuko inshuro nyinshi iyi nkongi iba indege igiye guhaguruka cyangwa igiye kuzima, abashinzwe kuyitwara bagomba kubanza kugenzura ko nta kibazo cyabaye mu cyuma gisohora umwotsi bakoresheje amaso mbere yo guhaguruka na nyuma yo kugwa ku kibuga cy’indege.

RwandAir yatangije ingendo zigana i Tel Aviv muri Kamena umwaka ushize, kiba icyerecyezo cya 29 indege zayo zerekezamo. Ikora ingendo eshatu mu cyumweru zerekeza muri uwo mujyi yifashishije indege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800NG.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza