00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Urubyiruko 150 rwahawe amasomo y’imyuga n’ibikoresho ku buntu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 September 2024 saa 06:40
Yasuwe :

Urubyiruko 150 rwo mu miryango itishoboye yo mu Karere ka Rwamagana rwigishijwe imyuga n’ubumenyingiro ku buntu, runahabwa ibikoresho by’arenga miliyoni 16 Frw kugira ngo bibafashe mu kubahindurira ubuzima kimwe n’ubw’imiryango yarwo.

Ibi bikoresho babihawe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2024, ubwo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kwigira riherereye mu Murenge wa Kigabiro hasorezwaga icyiciro cya cyenda cy’urubyiruko rwigishwa imyuga ku buntu mu gihe cy’umwaka.

Iki gikorwa kigirwamo uruhare n’umuryango Umbrella for Vulnerable washinzwe na Amb Sheikh Saleh Habimana, cyafashije uru rubyiruko guhabwa amasomo y’ubudozi ku bagera kuri 58.

Hari kandi 52 bize guteka mu gihe abandi 40 bize ibyo gukora amashanyarazi bose hamwe bakaba ari 150. Abagera kuri 96 ni igitsina gore naho 54 bakaba igitsina gabo.

Amb Sheikh Saleh Habimana, yasobanuye ko bahisemo kwigisha uru rubyiruko imyuga nta mafaranga rwishyuye, kugira ngo bibafashe kwiteza imbere runahindurire ubuzima imiryango yarwo.

Ati “Biradushimishije ko barangije mu minsi myiza, yo gushyira mu bikorwa gahunda za Nyakubahwa Perezida wa Repubilika wiyemeje guteza imbere urubyiruko, ariko akabikora twese nk’Abanyarwanda tumwunganira.”

Amb Sheikh Saleh Habimana yasobanuye ko ubuzima bubi yakuriyemo aho gushaka amafaranga y’ishuri byari imvune, byamuhaye igitekerezo cyo gushakira inkunga urundi rubyiruko rukiga neza.

Ati “Amahirwe igihugu kiba cyaraduhaye yo kumenyana n’abantu hirya no hino ku Isi, tugomba kuyabyaza umusaruro tuyakoresha kugira ngo ibyo twanyuzemo turi abana abandi ntibazabinyuremo. Twe iyo twakira abana nta kindi dushingiraho.”

Mupenzi Gad wize ibijyanye no gukora amashanyarazi, yavuze ko yishimiye kwigishwa imyuga atishyura, avuga ko bigiye kumufasha guhindura ubuzima bw’umuryango we utari uriho mu buzima bwiza. Ati “Ubumenyi bampaye n’ibikoresho ngiye kubikoresha mu kwiteza imbere nanateze imbere umuryango wanjye.”

Akayesu Esther wize ubudozi we yavuze ko imashini yahawe igiye kumufasha “mu buzima butari bwiza ariko bampaye imashini igiye guhita imfasha kwiteza imbere nanateze imbere umuryango wanjye.”

Umuryango Umbrella for Vulnerable uretse kwigisha urubyiruko imyuga nta kiguzi, wanubakiye abaturage ba Rwamagana amavomo na yo bakuraho amazi nta kiguzi.

Kuri ubu uyu muryango umaze imyaka icumi wigisha imyuga urubyiruko 150 buri mwaka, ukaba umaze imyaka itanu ubigisha ukanabaha ibikoresho.

Amb Sheikh Saleh Habimana agaragaza ko ubuzima yabayeho bwatumye yifuza gushinga ikigo cyigisha abana ubumenyingiro nta kiguzi
Abize ibijyanye no gukora amashanyarazi bahawe ibikoresho bizabafasha mu kwikorera
Abize ibijyanye no guteka bahawe Gaz n’ishyiga ryayo n’ibindi bikoresho bizatuma bihangira imirimo
Abize umwuga w'ubudozi bashima cyane urwego bagezeho
Imashini zidodo ni bimwe mu bikoresho bihabwa urubyiruko
Urubyiruko 150 ni rwo rwarangije amasomo y'imyuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .