Izi nzoga zafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024, zifatirwa mu Mudugudu wa Kibabara, Akagari ka Kabatasi ho mu Murenge wa Rubona.
Amacupa 25.740 ni yo Polisi yasanze mu ruganda rwitwa Ubuzima Bwiza aho zari zifite agaciro ka miliyoni 9.6 Frw.
Ni inzoga ikorwa mu buki, isukari, amajyane, ’alcohol’, umusemburo ushyirwa mu mandazi n’ibindi byinshi. Bikigaragara, umugore wa nyiri urwo ruganda n’umuhungu bahise batabwa muri yombi.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubusanzwe nyir’uru ruganda yari yaratse uruhushya rwo gukora indi nzoga ariko yiyongereraho n’izindi zitemewe zishobora no gushyira ubuzima bw’abaturage bazinywa mu kaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko kugira ngo bimenyekane ko muri urwo ruganda hakorerwa iyo nzoga byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati “Amakuru yatanzwe n’abaturage, tujyayo tuhasanga ibidomoro birimo izo nzoga zitemewe, nta kindi gikurikiraho rero ni ukuzimena kuko ni inzoga zishobora no gushyira mu kaga abazinywa.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibiribwa muri Rwanda FDA, Dr. Eric Nyirimigabo, yasabye Abanyarwanda kujya bashishoza mbere yo kugura ibiribwa bitandukanye n’ibindi binyobwa birimo n’inzoga, ibyo basanze bitujuje ubuziranenge bagahamagara uru rwego kugira ngo ruhane abacuruza ibitujuje ubuziranenge.
Ati “Buriya umuntu unywa cyangwa urya yakagombye gushishoza mbere yo kugura icyo kurya cyangwa icyo kunywa. Turashishikariza Abanyarwanda gushishoza mbere yo kugura buri kintu cyose, abanyenganda turabashishikariza gukora ibintu byujuje ubuziranenge kuko iyo atabikoze tumufatira ingamba zirimo n’amande. Ababarangurira nabo bakwiriye kubanza kumenya ko ibyo bagiye kurangura byujuje ubuziranenge.”
Si Polisi gusa yafashe abo bantu kuko yari kumwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA). Ikigo Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) ndetse n’abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kugira ngo acibwe amande z’ibyo atubahirije.
SP Twizeyimana yongeye kwibutsa abaturage kwirinda kunywa inzoga zitemewe kuko zishyira ubuzima bwabo mu kaga. Abakora inzoga z’inkorano bo basabwe kubireka kuko Polisi itazahwema kuzifata no kuzimena.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!