Rwamagana: Hari gushakishwa umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka icumi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 Mutarama 2021 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruratangaza ko ruri gushakisha umuntu utaramenyekana ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka icumi ubwo yari avuye kwiga akamusambanyiriza mu gashyamba.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2020, bibera mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi.

Ishimwe Hozier musaza w’uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko kugira ngo bimenyekane, ngo ababyeyi b’uyu mwana usanzwe wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yatinze gutaha ababyeyi bajya kumushakira ku ishuri baramubura baza kumusanga yicaye ku muhanda ari kurira.

Mu kubasobanurira ibyamubayeho, ngo yababwiye ko ubwo yari ari mu muhanda ari gutaha umuntu w’umugabo ngo yamupfutse mu maso arangije aramuterura amwinjiza mu gashyamba kari aho hafi aramusambanya amusiga aho.

Ababyeyi ngo bahise bajyana umwana kwa muganga banamenyesha inzego z’umutekano kugira ngo babafashe muri iki kibazo. Yavuze ko mushiki we yangiritse mu myanya y’ibanga kuburyo bugaragara.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko kuri ubu bamaze kwakira ikirego cy’uyu mwana ndetse ngo bahise batangira gushakisha umuntu waba yamusambanyije.

Yagize ati “ Icyo kirego kiri gukurikiranwa kandi uwo mwana wasambanyijwe yahise ajyanwa mu bitaro kwitabwaho no guhabwa ubutabazi bw’ibanze, uwamusambanyije na we aracyashakishwa dufatanyije n’izindi nzego.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko icyaha cy’ihohoterwa kitazigera kihanganirwa na rimwe ngo abaturage bakaba basabwa gufatanya n’Inzego za Leta hakajya hatangwa amakuru ku gihe, bakirinda guhishira amakuru kuri iki cyaha.

Yavuze ko mu gushakisha uyu muntu ukekwaho gusambanya uyu mwana ngo bari gufatanya n’izindi nzego kandi bakaba bafite icyizere ko azafatwa.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .